Abanyarwanda bayobowe na Byukusenge Patrick bakomeje kwitwara neza mu isiganwa rya Grand Prix du 22 mé ribera mu Bufaransa, aho uyu mukinnyi yabaye uwa mbere mu Gace ka kabiri.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gicurasi 2025, ni bwo hakinwe Agace ka Kabiri ka Grand Prix du 22 mé gakinirwa ku kirwa cya Martiquea. Abakinnyi bakoze intera y’ibilometero 130, baturuka Rivière Pilote kugera Sainte-Anne.
Byukusenge Patrick wakiniraga ikipe ya Pédale Pilotine yo muri Martinique, ikirwa cyo mu Bufaransa, yabashije kwitwara neza muri iri siganwa ayobora bagenzi be akoresheje amasaha atatu, iminota 22 n’amasegonda icyenda. Tuyizere Etienne bakinana yasoreje ku mwanya wa gatanu.
Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ yabaye uwa karindwi, aba uwa kabiri ku rutonde rusange ruyobowe n’Umufaransa Nuror Laurent, ndetse aba n’umukinnyi mwiza ahazamuka.
Abakinnyi 66 ni botangiye gukina aka gace, abagera kuri 60 akaba ari bo basigayemo bagomba gukina Agace ka Gatatu kareshya n’Ibilometero 94,2.
Byukusenge Patrick, Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ na Tuyizere Étienne, bose bari i Burayi aho bazamara amezi atanu bakina amasiganwa atandukanye, banitegura Shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda muri Nzeri 2025.