igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Cardinal Robert Francis Prevost wo muri Amerika ni we watorewe kuba Papa mushya afata izina ry’ubutungane rya Leon XIV
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Cardinal Robert Francis Prevost wo muri Amerika ni we watorewe kuba Papa mushya afata izina ry’ubutungane rya Leon XIV
AMAKURU

Cardinal Robert Francis Prevost wo muri Amerika ni we watorewe kuba Papa mushya afata izina ry’ubutungane rya Leon XIV

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 8, 2025 7:51 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Inteko y’Aba-Cardinal 133 bateraniye muri Chapelle ya Sistine i Vatican kuri uyu mugoroba wa tariki ya 8 Gicurasi 2025 yatoye Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika, Cardinal Robert Francis Prevost.

Itorwa rya Papa mushya ryemejwe n’umwotsi w’umweru wazamutse kuri Chapelle ya Sistine, ahaberaga iri tora kuva tariki ya 7 Gicurasi.

Bisobanuye ko mu itora, umukandida kuri uyu mwanya yabonye amajwi ari hejuru ya 89 muri 133 y’Aba-Cardinal bitabiriye itora.

Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatowe nyuma y’aho habaye ibyiciro bitanu by’itora birimo kimwe cyabaye tariki ya 7 Gicurasi n’ibindi bine byabaye ku ya 8 Gicurasi. Yafashe izina ry’ubutungane rya Leon XIV.

Mbere y’uko Papa mushya agera imbere y’abateraniye mu mbuga ya Bazilika ya Mutagatifu Petero, yabanje guherekezwa mu cyumba cyihariye kiri iruhande rwa Chapelle ya Sistine.

Iki cyumba kizwi nk’Icyumba cy’Amarira kigaragara nk’igisanzwe, ni gitoya ariko gifite igisobanuro gikomeye kuko giha Papa mushya ishusho y’umurimo agiye gutangira.
Izina ryacyo rikomoka ku marangamutima menshi Papa mushya agira iyo amaze kukigeramo, avanze n’ubwoba, ndetse n’amarira y’ibyishimo.

Aha ni ho Cardinal watowe yiyamburira ikanzu itukura y’Aba-Cardinal, akambara iyera ya Papa mushya. Biba bisobanuye ko ubuzima asigaje ku Isi azabumara afite iyo nshingano y’ubutungane.

Muri iki cyumba, haba harimo amakanzu atatu ya Papa, arimo intoya, iri mu rugero ndetse n’inini. Kuko abadozi b’i Vatican baba batazi niba Papa mushya azaba abyibushye cyangwa ananutse. Bivuze ko iyo amaze kugeramo, yambara imukwiye.

Haba harimo kandi inkweto zitukura za Papa, ingofero yera ndetse na ‘furari’. Ibi byose bifite ibisobanuro bitatu bikomeye: guca bugufi, ubutware ndetse n’umuco shingiro wa Kiliziya Gatolika.

Iyo Papa mushya avuye mu Cyumba cy’Amarira, yerekeza ku ibaraza rya Bazilika ya Mutagatifu Petero. Nyuma y’umwanya muto, humvikana ijambo ry’Ikilatini rigira riti “Habemus Papam”, risobanuye riti “Dufite Papa”.

Mbere y’uko Papa Leon XIV agera kuri iri baraza, Aba-Cardinal bamutoye bose bahateraniye. Abakirisitu bari kuri iyi mbuga bagaragaje ibyishimo by’ikirenga nyuma y’aho batangarijwe ko Papa mushya yabonetse.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Isi yose ihanze amaso I Vatican Papa mushya yabonetse kuko umwotsi wera wazamutse
Next Article Cardinal Robert Francis Prevost Yatorewe Kuba Papa Mushya, Afata Izina rya Leon XIV
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Burusiya bukomeje kugaba ibitero muri Ukraine mu gihe bari bumvikanye agahenge
May 12, 2025
Icyiciro cya mbere cy’abazungu bivugwa ko bahohoterwa muri Afrika y’Epfo cyatwawe muri Amerika
May 12, 2025
Perezida Kagame Yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibigo muri Côte d’Ivoire
May 12, 2025
Hamas igiye kurekura imbohe y’Umunyamerika wa nyuma mu bafatiwe muri Israheli
May 12, 2025
Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo igiye gukora iperereza ku ngabo zayo zagiye kurwanya M23
May 12, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

#UCL: Nta kipe yakwizera ko yasoje akazi kare

Mu cyumweru gishize ni bwo habaye imikino ibanza muri kimwe cya kane k'irangiza aho amakipe ya PSG na Aston Villa…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Sosiyete y’Ubushinwa yamaganye ibitero bagabweho n’ingabo za leta ya Congo FARDC

Sosiyete y'Abashinwa GLC yamaganye igitero cyagabwe ku bakozi bayo n’abasirikare bamwe ba FARDC i Kalemie, mu ntara ya Tanganyika. Iyi…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Yicaye ku gatebe k’abasimbura NTWARI Fiacre n’Ikipe ye ya Kaizer Chiefs begukanye Nedbank Cup

Nyuma yo y'uko Kaizer Chiefs ikinamo Umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi Ntwari Fiacre, itsinze Orlando Pirates ibitego 2-1, ku mukino wa…

2 Min Read
AMAKURU

U Rwanda rwamurikiye umujyanama wa perezida Trump ikirombe cya mbere muri Africa yosegicukurwamo amabuye ya Wolfram

Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, yasuye ikirombe cy’amabuye y’agaciro cya Nyakabingo, gicukurwamo wolfram…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?