Minisiteri y’Ubuzima ya Sudani yatangaje ko icyorezo cya cholera gikomeje gukwirakwira ku buryo bwihuse, aho kimaze guhitana abantu 172, mu gihe abandi basaga 2,700 bamaze kwandura mu cyumweru kimwe gusa
Ibi byatangajwe mu itangazo iyi Minisiteri yasohoye ku wa 27 Gicurasi 2025, rigaragaza ko Khartoum, Umurwa Mukuru wa Sudani, ari wo urembejwe cyane n’iki cyorezo, aho abarenga 90% by’abanduye batuye muri uwo mujyi.
Impamvu nyamukuru y’ikwirakwira rikabije rya cholera muri Khartoum ni ikibazo cy’amazi meza n’umuriro, cyakomotse ku bitero by’indege zitagira abapilote (drones) byagabwe n’inyeshyamba za Rapid Support Force (RSF) zihanganye n’ingabo za Leta kuva intambara yatangira muri Mata 2023.
Iyi ntambara yasenye ibikorwa remezo byinshi birimo n’ibifasha abaturage kubona amazi, bituma indwara ziterwa n’isuku nke zirimo cholera zifata indi ntera.
Ubuyobozi bw’ubuzima muri Sudani burakomeza gusaba imiryango mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa gufasha mu guhangana n’iki cyorezo, kuko gikomeje kwangiza ubuzima bwa benshi mu baturage bamaze igihe mu kaga k’intambara.