igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Cholera ikomeje kwibasira Sudani
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Cholera ikomeje kwibasira Sudani
AMAKURU

Cholera ikomeje kwibasira Sudani

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 28, 2025 6:57 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubuzima ya Sudani yatangaje ko icyorezo cya cholera gikomeje gukwirakwira ku buryo bwihuse, aho kimaze guhitana abantu 172, mu gihe abandi basaga 2,700 bamaze kwandura mu cyumweru kimwe gusa

Ibi byatangajwe mu itangazo iyi Minisiteri yasohoye ku wa 27 Gicurasi 2025, rigaragaza ko Khartoum, Umurwa Mukuru wa Sudani, ari wo urembejwe cyane n’iki cyorezo, aho abarenga 90% by’abanduye batuye muri uwo mujyi.

Impamvu nyamukuru y’ikwirakwira rikabije rya cholera muri Khartoum ni ikibazo cy’amazi meza n’umuriro, cyakomotse ku bitero by’indege zitagira abapilote (drones) byagabwe n’inyeshyamba za Rapid Support Force (RSF) zihanganye n’ingabo za Leta kuva intambara yatangira muri Mata 2023.

Iyi ntambara yasenye ibikorwa remezo byinshi birimo n’ibifasha abaturage kubona amazi, bituma indwara ziterwa n’isuku nke zirimo cholera zifata indi ntera.

Ubuyobozi bw’ubuzima muri Sudani burakomeza gusaba imiryango mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa gufasha mu guhangana n’iki cyorezo, kuko gikomeje kwangiza ubuzima bwa benshi mu baturage bamaze igihe mu kaga k’intambara.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Imirwano ikaze hagati ya M23 na Wazalendo yongeye kubura muri Walikale
Next Article Umugore w’imyaka 55 yafatiwe mu cyuho yakira urumogi rwa ibilo 25 muri Muhanga
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Israel yashimye umubano wihariye ifitanye n’u Rwanda, ishimangira ubushake bwo gukomeza gufatanya mu nzego z’iterambere
May 29, 2025
Perezida Kagame na Alain Berset baganiriye ku bufatanye bushya hagati y’u Rwanda n’u Burayi
May 29, 2025
U Rwanda rwongeye gutanga inkunga yo gufasha abari mu kaga muri Gaza
May 29, 2025
Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania mu nama igamije gushimangira umutekano ku mipaka ihuriweho
May 29, 2025
Rurageretse hagati y’Umunyamakuru na Ambasaderi wa Israel
May 29, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RSSB Louise Kayonga yavuze ko ibigo nderabuzima n’amavuriro y’ibanze bigiye kujya bihabwa amafaranga y’imiti mbere

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), rwatangaje ko rugiye gutangiza uburyo bwo guha amavuriro y’ibanze n’ibigo nderabuzima amafaranga azwi nka ‘Capitation’…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Lamine Yamal yongereye amasezerano y’imyaka itandatu muri FC Barcelone

Lamine Yamal yongereye amasezerano y’imyaka itandatu muri FC Barcelone, azageza mu mpeshyi ya 2031. Yamal watangiye gukinira FC Barcelone nkuru…

1 Min Read
AMAKURU

Umunyemari Elon Musk yatangaje ko yasezeye akazi yari afite muri Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Umunyemari Elon Musk yatangaje ko yasezeye akazi yari afite muri Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agaragaza ko agiye…

2 Min Read
AMAKURU

Tanzania: Bitunguranye abayobozi bakomeye bakuru 13 muri Chadema bareguye

Itsinda ry’abayobozi bakuru mu Ishyaka ritavuga n’ubutegetsi rya Chadema beguye ku myanya yabo kubera ubwumvikane buke n’ibyo bita imiyoborere y’ishyaka…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?