Mu gace ka Kalemie, kari mu Ntara ya Tanganyika mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, icyorezo cya cholera gikomeje gufata intera ikabije.
Kuva uyu mwaka wa 2025 watangira, abarwayi bamaze kugerwaho n’iyi ndwara barabarirwa kuri 838, naho umunani muri bo bamaze guhitanwa na yo, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze muri ako karere, Bwana Germain Kalunga, yatangaje ko cholera yibasiye cyane abaturage nyuma y’imvura nyinshi yateje imyuzure, bigatuma amazi yanduye aturuka mu bwiherero n’indi myanda yisuka mu kiyaga cya Tanganyika ndetse n’umugezi wa Lukuga. Aha ni ho abaturage benshi bavoma amazi yo gukoresha mu buzima bwa buri munsi, nyamara atari meza cyangwa ngo abe atunganyijwe.
Yagize ati: “Twakiriye abarwayi benshi kuva ku itariki ya 28 Mata, aho rimwe na rimwe twakiraga hagati ya 70 na 100 ku munsi. Ibitaro n’amavuriro byuzuye, birenga ubushobozi, ariko turakomeza guhatana ngo dukize ubuzima bwa benshi.”
Ibura ry’amazi meza riri mu bikomeje gutiza umurindi ikwirakwira ry’iyi ndwara. Inzego z’ubuzima zahamagaje abaganga bose bo muri Kalemie ngo bafatanye gutanga ubutabazi bwihuse, mu gihe ubuyobozi busaba abaturage gukaraba intoki kenshi no kwirinda gukoresha amazi atizewe.
Cholera ni indwara yandura cyane binyuze mu kunywa amazi cyangwa kurya ibiribwa byanduye, kandi ishobora guhita yica igihe itavuwe vuba.
Iki cyorezo kimaze kugaragara mu ntara esheshatu zitandukanye muri DRC, harimo n’iya Tanganyika aho abarwayi barenga 100 bamaze kugaragara mu cyumweru kimwe gusa, ndetse abagera kuri babiri bakaba baramaze kuhasiga ubuzima.
Mu gufasha guhangana n’iki kibazo gikomeje kwiyongera, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryohereje toni 3.3 z’imiti ikoreshwa mu kuvura no gukumira cholera.
Inzego zose z’ubuzima zasabwe gufatanya mu rugamba rwo guhagarika ikwirakwira ry’icyorezo, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage no kugabanya imibare y’abandura.