Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi UPRONA ryashinje CNDD-FDD riri ku butegetsi rya Perezida Evariste Ndayishimiye gutanga akazi ku banyamuryango baryo gusa hatitawe ku bumenyi bafite.
Kuwa 18 Gicurasi 2025, ubwo iri shyaka rya UPRONA ryiyamamarizaga imyanya y’Inteko Ishinga Amategeko n’inzego z’ibanze mu ntara ya Rumonge Perezida waryo, Olivier Nkurunziza, yavuze ko ishyaka CNDD-FDD ryimakaje akazu no guheza abafite ubuhanga mu kubikora.
Ati “Urubyiruko rwinshi rushoboye ruguma mu rugo mu gihe abadafite ibisabwa bahabwa imirimo kubera gusa ko ari abanyamuryango ba CNDD-FDD.”
Nkurunziza yagaragaje kandi ko CNDD-FDD idaha umwanya bamwe mu barimu n’abashakashatsi, cyane cyane abo muri Kaminuza y’u Burundi, kandi shingiro ry’iterambere ry’iki gihugu.
Uyu munyapolitiki yagaragaje ko Abarundi bakagombye kuba bafite abayobozi baha agaciro ubumenyi, aho guteza imbere gusa abo mu ishyaka ryabo gusa.
