Abanyamerika batatu bari bafungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baraye basubiye iwabo nyuma yo kudohorerwa igihano kijyanye n’uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi kwaburijwemo mu mwaka ushize.

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ku wa kabiri w’icyumweru gishize, yafashe icyemezo cyo kuvana igihano cy’urupfu ku Banyamerika batatu, Marcel Malanga Malu, Tyler Thompson, na Zalman-Polun Benjamin Reuben, akagihindura igifungo cya burundu.
Abo bagabo bari barakatiwe urupfu muri Nzeri 2024 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugerageza guhirika ubutegetsi. Icyo gihano cyemejwe n’urukiko rwa gisirikare ku wa 27 Mutarama 2025, kikaba cyarakomeje gukurikiranwa kugeza gihindutse ntakuka ku wa 9 Werurwe 2025.
Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezida Tshisekedi ryemeza ko abo Banyamerika bazakomeza igihano cyabo cyo gufungwa burundu bari iwabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi byakurikiye uruzinduko rwa Massad Boulos, umujyanama wa Perezida w’Amerika Donald Trump ushinzwe Afurika, wageze i Kinshasa mu cyumweru gishize. Uwo muyobozi yagiranye ibiganiro na Perezida Tshisekedi birimo no kurebera hamwe imikoranire mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ishoramari.
Abo bagabo batatu barekuwe ku wa kabiri mu gitondo, ku busabe bw’ubushinjacyaha, mu gikorwa cyarimo inzego zitandukanye zirimo iza gisirikare, iz’ubucamanza, izishinzwe abinjira n’abasohoka ndetse n’abahagarariye ambasade y’Amerika i Kinshasa.
Nk’uko itangazo ribivuga, abo bagororwa baherekejwe n’inzego z’umutekano kugeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili, bahita bafata indege ibasubiza muri Amerika aho bazarangiriza igihano bahawe.
Icyo gikorwa kirafatwa nk’intambwe mu kunoza umubano wa dipolomasi hagati ya DRC na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane mu bijyanye n’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu.
Abanyamerika batatu bari mu itsinda ry’abantu 37 barimo n’abandi baturuka mu bihugu bitandukanye nka Canada, Ubwongereza n’u Bubiligi, bose bakaba barakatiwe urupfu muri Nzeri 2024 nyuma yo guhamwa n’uruhare mu mugambi wo kugaba igitero tariki ya 19 Gicurasi 2024 ku ngoro ya Perezida no ku rugo rwa Vital Kamerhe, wari hafi kuba Perezida w’inteko ishinga amategeko.
Muri icyo gitero, Christian Malanga, Umunyamerika w’inkomoko muri Congo akaba na se wa Marcel, yapfiriye muri icyo gikorwa. Marcel yaje kubwira urukiko ko yari yaratewe ubwoba na se, wamubwiraga ko azamwica aramutse yanga kwitabira igitero. Tyler Thompson yari inshuti ye basanzwe bakinana umupira muri Leta ya Utah, bombi bafite imyaka 20. Benjamin Zalman-Polun we yakoranaga ubucuruzi na Christian Malanga.