Umubirigi ukinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza Kevin De Bruyne yatangaje ko atazakomezanya n’iyi kipe uyu mwaka w’imikino wa 2024/2 nurangira.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2025 abinyujije mu ibaruwa yageneye abakunzi be barimo n’abafana hamwe n’abo babanye muri Manchester City,
Yanditse ati: “Abareba neza ibi bintu murabona aho biri kwerekeza. Gusa ndashaka kubishyiraho umucyo nkabamenyesha ko aya ari amezi yanjye ya nyuma nk’umukinnyi wa Manchester City, Ntabwo byoroshye kwandika amagambo nk’aya nk’umukinnyi wa ruhago, ariko tuba twiteguye ko igihe nk’iki kizagera. Uwo munsi ni uyu kandi ni njye wa mbere mukwiriye kubyumvana.”
Kevin De Bruyne yokomeje avuga ko kuba muri Manchester City byamufashije kugera kuri byinshi mu byo yifuzaga, bityo ibikorwa yahakoreye bitazasibangana.
Yagize ati: “Umupira w’amaguru watumye mbamenya mwese, mbamenyeye muri uyu mujyi [Manchester]. Narwanaga no kugera ku nzozi zanjye ariko ntazi ko uru ari urugendo ruzampindurira ubuzima. Uyu mujyi, iyi kipe, aba bantu, mwampaye byose. Nta mahitamo nari mfite usibye kubitura ibyo mwampaye. Manchester izahora mu byangombwa by’abana bacu, ikindi kirenzeho ni uko izahora mu mitima yacu. Mwabyanga mwabyemera iki ni cyo gihe cyo kubabwira ngo murabeho.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 33 yari amaze imyaka 10 muri iyi kipe yagezemo avuye mu ya Wolfsburg yo mu Budage. Mu mikino 413 De Bruyne yakiniye Manchester City mu marushanwa yose yatsinze 106. Yatwaranye n’iyi kipe ibikombe bitandukanye birimo bitandatu bya Premier League, bitanu bya Carabao Cup, bibiri bya FA Cup, bibiri bya Community Shields na UEFA Champions League mu 2023.
Nubwo abasesengura umupira w’amaguru bavuga ko akazi Kevin De Bruyne yakoze kadahwanye n’ibihembo yahawe kuko yahawe bike cyane.