Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gerturde, yagaragaje ko abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye gushyira imbere abaturage no gutanga serivisi zinoze mu guharanira kugera ku iterambere rirambye.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyagarukaga ku gikorwa cyo gusura abaturage mu gihugu hose, Abadepite bateguye bagamije gukurikirana ibimaze kugerwaho mu mikorere y’inzego z’imitegekere zegerejwe abaturage mu gutanga serivisi nziza.
Iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa 28 Gicurasi kugeza ku wa 04 Kamena 2025 mu ntara zose no ku wa 7-8 Kamena 2025 mu Mujyi wa Kigali.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, yagaragaje ko umutungo wa mbere w’igihugu ari Umuturage, bityo ko akwiye guhabwa serivisi nziza.
Ati “Umutungo wacu wa mbere nk’igihugu ni umuturage. Umuturage niyumva anyuzwe kandi amerewe neza tuzaba dufite igihugu cyiza kandi n’ubu dufite igihugu cyiza kuko hari aho twabavanye n’aho bageze ndetse na serivisi zibagenewe zigatangwa neza.”
Yavuze ko abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye gushyira imbere imitangire inoze ya serivisi kandi zigatangwa mu buryo bwihuse.
Yakomeje ati “Imitangire ya serivisi iri mu nkingi z’imiyoborere, ntabwo wayobora udatanga serivisi inoze kandi ku gihe. Iyo bigenze neza byose bigahura, umuturage arishima kandi akumva ashyizwe ku isonga.”
Yerekanye kandi ko bagiye kujya gusuzuma imitangire ya serivisi mu gushimangira ko umuturage ahora ku isonga kandi ko kigamije kugenzura no gushyigikira imiyoborere idaheza.
Yagize ati “Iki gikorwa kirashimangira inshingano y’Inteko Ishinga Amategeko ijyanye no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no gushyigikira imiyoborere idaheza kandi ishyira umuturage ku isonga, bigira uruhare mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’intego za NST2 n’icyerekezo 2050.”
Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kurushaho kwegera abaturage no kubaha serivisi inoze ndetse n’abaturage basabwa kujya bagira umuco wo kunyurwa mu gihe ibibazo byabo byahawe ibisubizo.
Muri izi ngendo, Abadepite bazasura ahatangirwa serivisi ku rwego rw’Umurenge, harimo serivisi z’ubutaka n’imyubakire, ibiro bishinzwe irangamimerere n’izitangirwa mu ikoranabuhanga rya Irembo basuzuma niba serivisi zitangwa ku buryo bunoze, uko zifasha abazikeneye n’uko byorohera abaturage kuzigeraho.
Abadepite kandi bazagirana ibiganiro n’abaturage ku ngingo zijyanye n’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, kurangiza imanza, imitangire ya serivisi ndetse n’inshingano mboneragihugu Abanyarwanda basangiye mu iterambere ry’igihugu.
Nyuma y’izo ngendo hakorwa isesengura ryimbitse ku ngendo bakoze n’ibyo bakuyeyo, hagatangwa ibitekerezo by’icyakorwa mu kunoza imikorere ndetse hagatangwa n’imyanzuro igenerwa inzego bireba.
Biteganyijwe ko bazasura imirenge irenga 200 hirya no hino mu gihugu, kandi ku wa 31 Gicurasi 2025, bazifatanya kandi n’abaturage mu bikorwa by’umuganda rusange mu turere twose mu ntara.