Ubwo yataramiraga muri Uganda kuri uyu wa gatandatu, Diamond Platnumz yavuze ko uko byagenda ko uyu mwaka ugomba kurangira akoranye indirimbo na Jose Chameleon.
Mu gitaramo yakoreye i Kampala ku wa 14 Nyakanga 2023, Diamond yatunguranye aha icyubahiro Jose Chameleone anaririmba indirimbo ‘Nkumira Omukwano’ ya Aziz Azion ayitura Zari umugore wo muri Uganda wamubyariye abana babiri.
Mu magambo ye Diamond yagize ati “Ndashaka ko mwumva iki kintu, Jose Chameleone ni umuhanzi w’icyitegererezo muri Afurika. Ndashaka ko abantu bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bumva agaciro ke!”
Icyo gihe yavuze ko yifuza gukorana na Jose Chameleon nk’umwe mu banyabigwi bo muri Afurika y’Iburasirazuba mu muziki.
Nyuma y’uko badakoranye kandi yarabyemeye imbere y’ibihumbi by’abari baje mu gitaramo cye, Diamond Platnumz yavuze ko byanze bikunze uyu mwaka wa 2025 ugomba kurangira akoranye indirimbo na Jose Chameleon kuko igihe bari gukoranira ari cyo uyu mugabo yari arwaye.
Yagize ati “Uyu mwaka, ndashaka ko urangira narakoranye indirimbo na Jose Chameleon. Igihe nashakiraga gukorana nawe indirimbo, nicyo gihe yari arwaye.”
Nyamara n’ubwo abivuga gutyo, nta bimenyetso bigaragara by’uko Jose Chameleon yaba yarateye intambwe ya mbere kugira ngo akorane indirimbo na Diamond nk’umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe yaba ari muri Tanzania ndetse no muri Afurika muri rusange.
Diamond yabivugiye muri Uganda mu gitaramo yahuriyemo na The Ben. Ni mu gihe Jose Chameleon we yataramiraga i Kigali yongera gukubana urukweto n’abafana be nyuma y’imyaka 8 atagera mu Rwanda.