igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Dj Ira yamaze gushikirizwa ubwenegihugu yemerewe na nyakubahwa
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMYIDAGADURO > Dj Ira yamaze gushikirizwa ubwenegihugu yemerewe na nyakubahwa
IMYIDAGADURO

Dj Ira yamaze gushikirizwa ubwenegihugu yemerewe na nyakubahwa

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 10, 2025 4:01 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Iradukunda Grace Divine wamenyekanye nka Dj Ira yamaze guhabwa ubwenegihugu yemerewe n’umukuru w’igihugu perezida Paul Kagame.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka rwasohoye urutonde rw’abantu 36 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda. Uru rutonde rwashyizwe mu Igazeti ya Leta No 14 yo ku wa 7 Mata 2025, rukubiyemo amazina y’abahawe ubwo bwenegihugu mu buryo bwemewe n’amategeko, harimo n’umukobwa witwa Iradukunda Grace Divine, uzwi kandi nka DJ Ira.

Uyu mukobwa yamenyekanye cyane nyuma yo gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda mu ruhame, ubwo Perezida Paul Kagame yari muri gahunda yo kwegera abaturage, yabereye muri BK Arena tariki ya 16 Werurwe 2025. DJ Ira yasabye ubwenegihugu bw’u Rwanda imbere y’Umukuru w’Igihugu, maze Perezida Kagame amwemerera ubwo bwenegihugu ako kanya.

Nyuma y’iminsi ibiri gusa, Iradukunda yatangaje ko yahamagariwe n’inzego zibishinzwe kugira ngo atangire inzira zisabwa n’amategeko kugira ngo abone ubwenegihugu. Yavuze ko icyo gihe yari amaze kuzuza ibisabwa ku kigero cya 80%, kandi yemeza ko afite icyizere cyinshi cyo kububona.

Ubwenegihugu bw’u Rwanda butangwa mu buryo butandukanye, burimo ubwo umuntu ahabwa kubera inkomoko ye, kuba yaravukiye ku butaka bw’u Rwanda, gushyingiranwa n’Umunyarwanda, cyangwa se guhabwa ubwenegihugu n’ubuyobozi bw’Igihugu hashingiwe ku mpamvu zidasanzwe nk’uko byagenze kuri Iradukunda.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Rusizi: Abagabo babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho batera amabuye ku nzu y’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Next Article Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko gushakisha bagenzi barwo batize kugira ngo rubigishe amateka ya Jenoside
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Meddy agiye guhurira n’Abanyarwanda bo muri Amerika mu gitaramo cya Rwanda Convention USA 2025
June 1, 2025
Perezida Kagame yashimiye PSG yegukanye igikombe cya Champions League
June 1, 2025
Ingabo z’u Rwanda zashyikirije abaturage b’i Macomia isoko rishya mu rwego rwo gufasha kuzahura ubukungu
June 1, 2025
Inzaghi ashobora kuva muri Inter nyuma yo gutsindwa na PSG
June 1, 2025
“Urushyi rwa Brigitte Macron si urwacu, kandi umugore iyo abikoze aba afite impamvu” Amagambo y’umuvugizi wa leta y’Uburusiya
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Aisha yavuze ko atari azi ubusobanuro bw’amagweja ubwo yabivugaga

Inkindi Nadine Aisha usanzwe ari umwe mu bakobwa bazwi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yavuze ko umwaka ushize ubwo yitaga…

2 Min Read
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Rema arimo kuvugirizwa induru n’abafana

Umuhanzi wo muri Nigeria Rema ari kuvugirizwa induru n'abafana bitabiriye ibirori bya Coachella muri California nyuma yo kugera ku rubyiniro…

1 Min Read
IMYIDAGADURO

Umuhanzi ukomeye Sean Kingston ubungubu ari muri gereza we na Nyina umubyara

Umuhanzi Sean Kingston ari muri gereza guhera ku wa 10 Mata 2025 nyuma yo kubura ibihumbi $100 byo gutanga nk'ingwate…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Umukobwa yajyanywe mu bitaro nyuma yo kuryamana n’abagabo 583 mu munsi umwe

Umukobwa wo muri Australia wamamaye ku rubuga OnlyFans rushyirwaho amafoto n’amashusho y’urukozasoni, Annie Knight, yajyanywe mu bitaro nyuma yo kuryamana…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?