Iradukunda Grace Divine wamenyekanye nka Dj Ira yamaze guhabwa ubwenegihugu yemerewe n’umukuru w’igihugu perezida Paul Kagame.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka rwasohoye urutonde rw’abantu 36 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda. Uru rutonde rwashyizwe mu Igazeti ya Leta No 14 yo ku wa 7 Mata 2025, rukubiyemo amazina y’abahawe ubwo bwenegihugu mu buryo bwemewe n’amategeko, harimo n’umukobwa witwa Iradukunda Grace Divine, uzwi kandi nka DJ Ira.
Uyu mukobwa yamenyekanye cyane nyuma yo gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda mu ruhame, ubwo Perezida Paul Kagame yari muri gahunda yo kwegera abaturage, yabereye muri BK Arena tariki ya 16 Werurwe 2025. DJ Ira yasabye ubwenegihugu bw’u Rwanda imbere y’Umukuru w’Igihugu, maze Perezida Kagame amwemerera ubwo bwenegihugu ako kanya.
Nyuma y’iminsi ibiri gusa, Iradukunda yatangaje ko yahamagariwe n’inzego zibishinzwe kugira ngo atangire inzira zisabwa n’amategeko kugira ngo abone ubwenegihugu. Yavuze ko icyo gihe yari amaze kuzuza ibisabwa ku kigero cya 80%, kandi yemeza ko afite icyizere cyinshi cyo kububona.
Ubwenegihugu bw’u Rwanda butangwa mu buryo butandukanye, burimo ubwo umuntu ahabwa kubera inkomoko ye, kuba yaravukiye ku butaka bw’u Rwanda, gushyingiranwa n’Umunyarwanda, cyangwa se guhabwa ubwenegihugu n’ubuyobozi bw’Igihugu hashingiwe ku mpamvu zidasanzwe nk’uko byagenze kuri Iradukunda.