igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Donald Trump yashyize hanze ifoto ye yambaye nk’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, avuga ko yifuza kuba Papa
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > UTUNTU N' UTUNDI > Donald Trump yashyize hanze ifoto ye yambaye nk’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, avuga ko yifuza kuba Papa
UTUNTU N' UTUNDI

Donald Trump yashyize hanze ifoto ye yambaye nk’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, avuga ko yifuza kuba Papa

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 3, 2025 10:18 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje abantu benshi ubwo yashiraga hanze ifoto ye imugaragaza nka Papa atangaza ko yifuza gusimbura Papa Francis watabarutse mu minsi ishize

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gutangaza benshi nyuma yo gushyira ku rubuga rwe rwa Truth Social ifoto imugaragaza yambaye imyambaro y’Umushumba wa Kiliziya Gatolika (Papa). Iyo foto, yatunganyijwe hakoreshejwe ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano (AI), yayishyizeho mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 3 Gicurasi 2025, nta magambo ayiherekeresha.

Kuva Trump yagaruka ku butegetsi ku wa 20 Mutarama 2025, yagiye agaragaza ko yiteguye gukemura ibibazo bikomeye Isi ihanganye na byo, harimo n’intambara zimwe na zimwe ziri hirya no hino ku isi.

Mbere y’uko Papa Francis atabaruka ku wa 21 Mata 2025, Trump yari yohereje Visi Perezida we, James David Vance, i Vatican kugira ngo amusure, ubwo Papa yari amaze iminsi arembye.

Nyuma y’urupfu rwa Papa Francis, Abakaridinali bo hirya no hino ku Isi bahuriye i Vatican kugira ngo bamusezereho no gutegura itora ry’umusimbura we, riteganyijwe gutangira ku wa 7 Gicurasi 2025.

Mu kiganiro n’abanyamakuru giherutse, umwe yabajije Trump uwo abona wakwitabira gusimbura Papa Francis. Mu gusubiza, Trump yarasekaga ati: “Ndashaka kuba Papa. Ayo ni yo yaba amahitamo yanjye ya mbere.” Yongeyeho ko nubwo nta muntu yahitamo nk’umusimbura wa Papa Francis, yifuza ko Karidinali wa New York yabona ayo mahirwe.

Iyi mvugo ya Trump hamwe n’ifoto yashyize hanze bikomeje gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe babyita urwenya rusanzwe, abandi bakabifata nk’igerageza ridasanzwe ryo kwerekana ububasha n’icyizere yifitiye.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Rurageretse hagati ya Nick Cannon n’umugore we
Next Article Abasirikare ba mbere bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo M23 yatsindiye i Goma bageze i Kinshasa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Icyiciro cya mbere cy’abazungu bivugwa ko bahohoterwa muri Afrika y’Epfo cyatwawe muri Amerika
May 12, 2025
Perezida Kagame Yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibigo muri Côte d’Ivoire
May 12, 2025
Hamas igiye kurekura imbohe y’Umunyamerika wa nyuma mu bafatiwe muri Israheli
May 12, 2025
Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo igiye gukora iperereza ku ngabo zayo zagiye kurwanya M23
May 12, 2025
DRC: Abasaga 110 bishwe n’umwuzure muri Fizi
May 12, 2025

You Might Also Like

UTUNTU N' UTUNDI

Umugore uherutse guca agahigo ko kuba umugore wa mbere ufite umunwa munini ku isi akomeje gutangaza benshi

Umugore wo muri Alaska uherutse guca agahigo ko kuba umugore wa mbere ufite umunwa munini ku isi, yatangaje ko gahunda…

2 Min Read
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Umukobwa w’imyaka 24 yapfuye yiyahuye nyuma yo kubura aba-followers kurubuga rwa Instagram

Umukobwa wari ukomeye ku mbuga nkoranyambaga, Misha Agrawal, yapfuye ku wa 24 Mata 2025 yiyahuye, nk’uko byemejwe n’umuryango we. Yari…

1 Min Read
UTUNTU N' UTUNDI

Pasiteri yabaye ikimenyabose nyuma yo gukubita inshyi nyinshi umuyoboke we amuziza gusinzira mu rusengero

Pasiteri wo mu itorero Neno Evangelism Church ryo muri Kenya, yabaye ikimenyabose nyuma y’amashusho amugaragaza akubita umuyoboke we inshyi ebyiri…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Uganda: Umugabo umaze kubyara abana 102, ubu yiyemeje kuboneza urubyaro

Ni uwitwa Musa Hasahya Kasera umugabo w’imyaka 69 wo mu gihugu cya Uganda nyuma yo kubyara abana 102, ku bagore…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?