Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje akababaro n’uburakari yatewe n’igitero cy’ Uburusiya bwagabye kuri Ukraine, ashinja mugenzi we w’Uburusiya, Vladimir Putin kudashaka ibiganiro by’amahoro
Mu mvugo atari asanzwe amenyereweho mu bijanye n’Uburusiya, Trump yikoma Putin yongeye kumwita “umusazi”, ijambo ryumvikanye ridasanzwe kuri uwo munyapolitike ukunze kugaragaza ubushuti na Perezida w’Uburusiya.
Ayo magambo ya Trump yaje nyuma y’uko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, avuze ko ukwirengagiza kwa Leta ya Amerika ku bitero by’Uburusiya. Zelensky yasabye ko haba igikorwa gikomeye, harimo n’ibihano bikarishye ku butegetsi bwa Moscou.
Igitero cyabaye cyari kidasanzwe, aho Uburusiya bwarashe ibisasu bya misile hamwe n’indege zitagira abapirote (drones), byose hamwe bikaba byarashitse kuri 367, Muri icyo gitero, abantu bagera kuri 12 bahasize ubuzima, abandi benshi barakomereka.
Iyi mvugo ya Trump ishobora guhindura uko ibintu bihagaze uyu munsi, perezida wa Amerika Trump amaze iminsi agaragaza ko Uburusiya na Ukraine barimo kwitegura kujya ku meza y’ibiganiro ndetse bari baramaze kutegura ko ibi biganiro bizabera muri Vatican aho byagombaga kugirwamo uruhare na Pop mushya.