Mu gihe I Vatican haberaga umwiherero utorerwamo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi uzwi nka ‘Conclave’, Ugasiga Habonetse Papa Leo XIV, wasimbuye Papa Francis witabye Imana. Aba ni abashumba ba kiliziya Gaturika 5 bayoboye Kiliziya Gaturika igihe kirekire kurusha abanda.
Ku mwanya wa gatanu hari Papa Pius XI. Yabaye umushumba wa Kiriziya Gaturika mu gihe k’imyaka 17 ni ukuvuga kuva mu mwaka wa 1922 kugeza mu 1939.
Ku mwanya wa kane hari Papa Pius VI. Yabaye umushumba wa Kiliziya Gaturika ku isi imyaka 24 yose kuva mu 1775 kugeza mu 1799
Ku mwanya wa gatatu hari Papa Leo XIII. Uyu we yamaze imyaka 24 amezi atanu ndetse n’umunsi umwe ni ukuva mu 1878 kugeza mu 1903
Ku mwanya wa Kabiri hari Papa yohani Paul II. Uyu yigeze no kugirira uruzinduko mu Rwanda hagati ya Taliki 7 na 9 Nzeri 1990. Uyu yabaye umushumba wa kiriziya gaturika ku isi imyaka 26 amezi atanu n’iminsi 17 ni ukuvuga kuva mu 1978 kugeza mu 2005
Ku mwanya wa mbere hari Papa Pius IX. Kugeza ubu ni we wamaze igihe kirekire mu mwanya wa Nyirubutungane Papa, kuko yamaze imyaka 31 amezi arindwi n’iminsi 23 ari umushumba wa kiriziya gaturika ku isi. Ni ukuvuga kuva mu 1846 kugeza mu 1878.