Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yahakanye ibyaha ashinjwa n’Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Rusesa Imanza, anenga bikomeye icyemezo cyo kumukurikirana mu mategeko, avuga ko cyubuye amategeko y’igihugu
Ibi yabivuze ku wa Mbere ubwo yitabaga Urukiko rw’Iremezo ruri i Kinshasa, aho ashinjwa kunyereza amafaranga y’impozamarira igihugu cya Uganda cyari cyageneye Congo.
Minisitiri Mutamba yavuze ko ibyo ashinjwa nta shingiro bifite, ahubwo ko Umushinjacyaha Mukuru, Firmin Mvonde, yakoze “ikosa rikomeye” mu nshingano ze.
Yagize ati: “Mubwire Umushinjacyaha Mukuru ko atazigera ambona imbere ye niregura. Nta bwoba mfite bwo kujya muri gereza, nditeguye. Yarenze ku nshingano ze.”
Yakomeje asobanura ko yagiriye inama Umunyamabanga Mukuru wa Minisiteri y’Ubutabera kudasubiza inyandiko zimuhamagaza, anavuga ko yari yasabye ko Umushinjacyaha adakomeza gukurikirana iki kirego ariko ntiyabyubahiriza.
Mutamba yemeza ko ibi byose bigamije kumusiga icyasha, by’umwihariko n’abavuga ko bari mu itsinda ry’abahoze bashyigikiye Joseph Kabila, abita “ba Kabilistes”.
Ati: “Barashaka kuntesha agaciro no kunsenya. Ariko Imana y’abakurambere banjye izankomeza kurusha uko ibarengera.”
Uyu muyobozi yavuze ko atazigera ategwa n’ubutabera butagamije ukuri, kandi ko n’ubwo byaba ngombwa kujya muri gereza, atabifata nk’igihombo ahubwo nk’igice cy’urugendo rwo kurwanira ukuri kwe.
Iki kibazo kiracyakurikirwa n’inkiko, mu gihe ibirego n’imikoranire hagati y’inzego za Leta bikomeje guteza impaka mu gihugu cya RDC cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano n’imiyoborere.