igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: DRC: Mu gace ka Rugezi hari kubera imirwano ikomeye iri guhuza Wazalendo ndetse na Twirwaneho
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > DRC: Mu gace ka Rugezi hari kubera imirwano ikomeye iri guhuza Wazalendo ndetse na Twirwaneho
AMAKURUMU MAHANGA

DRC: Mu gace ka Rugezi hari kubera imirwano ikomeye iri guhuza Wazalendo ndetse na Twirwaneho

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 9, 2025 4:52 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu mu gace ka Lugezi kari muri Gurupoma ya Basimukuma-Sud Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Epfo haravugwa imirwano ikomeye hagati ya Wazalendo n’abarwanyi ba Twirwaneho yatumye abasivile batari bake bava mu byabo bagahunga.

Iyi mirwano yatangiye kuva ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo, aho bivugwa ko hari n’abaguye muri iyi mirwano ariko biragoye kumenya imibare yabo cyangwa imibare y’abasivile bavuye mu byabo.

Abanyamakuru bo muri aka gace baremeza ko muri iyi mirwano yabereye Rugezi kuri uyu wa gatanu Wazalendo bo mu mutwe wa Biloze Bishambuke ari bo barimo kurwana n’abarwanyi ba Twirwaneho kuri ubu bamaze kwiyunga n’umutwe wa M23, mu gihe Wazalendo ubusanzwe bafatanya n’igisirikare cya leta FARDC.

Iyi mirwano ibaye mu gihe na none abarwanyi ba M23  kuwa kane bafashe agace ka Katogota kari ku ntera ya kilometero 80 mu majyaruguru y’umujyi wa Uvira.

Kugeza ubu ku ruhande rwa M23 ntiruremeza cyangwa ngo ruhakane ko bageze i Katogota, gusa amwe mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa kane yerekana bamwe mu barwanyi ba M23 berekana ko bari i Katogota.

Imirwano irimo kuvugwa mu ntara ya Kivu y’Epfo muri iki cyumweru, ndetse no mu bice bimwe bya Kivu ya Ruguru mu mpera z’icyumweru gishize, mu gihe hari umuhate  w’ibiganiro bigamije kugera ku mahoro arambye hagati ya M23 na leta ya Kinshasa i Doha, ndetse n’umuhate wo kugera ku masezerano y’amahoro hagati ya leta ya Kinshasa n’iya Kigali i Washington.

Umuhate wo guhagarika imirwano no kugera ku mahoro arambye washyizwemo imbaraga na Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika washimwe n’impande zishyamiranye kandi watanze umusaruro ugaragara kuva mu kwezi gushize ubwo imirwano yeruye kandi ikomeye yacogoye.

Gusa ariko imirwano ya hato na hato yagiyeikomeza kubaho muri izi ntara zombi za Kivu iy’amajyaruguru n’amajyepfo kugeza n’ubu.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ntazinda Erasme wari meya wa Nyanza urukiko rwategetse ko afungurwa, umugore we yabigizemo uruhare
Next Article Kenya: Umugabo wo muri Afurika y’Epfo yasanzwe mu bwogero yapfuye biteza imvururu
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Nyamasheke: Umwarimu yaguye mukantu nyuma yo kubona umukobwa babyaranye amuzaniye uruhinja rw’amezi 3 mu ishuri

Mwarimu Siborurema Amiel w’imyaka 25 wari urimo yigisha mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza muri GS Rurembo, Umurenge wa Karambi,…

5 Min Read
AMAKURU

Ibiganiro by’u Burusiya na Ukraine byarangiye nta musaruro uvuyemo

Umunsi wa mbere w’ibiganiro hagati y’u Burusiya na Ukraine warangiye batumvikanye ku guhagarika intambara imaze imyaka itatu, u Burusiya bugashinja…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Umuraperi Sean John Love Combs wamenyekanye nka Diddy mu mugambi wo guhakana gufata kungufu abagore burundu

Umuraperi Sean John Love Combs wamenyekanye nka Diddy ushinjwa gushimuta abagore, kubaha ibiyobyabwenge no kubahatira gukora imibonano mpuzabitsina, yabihakanye avuga…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUBUKUNGU

JAGUAR LAND ROVER Yahagaritse kohereza ibicuruzwa muri America USA

Uruganda rukora imodoka mu bwongereza Jaguar Land Rover rwatangaje ko rugiye guhagarika kohereza imodoka muri Leta z’unze ubumwe za America…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?