igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: DRC: Uwahoze ari minisitiri w’intebe yakatiwe imyaka 10 akora imirimo y’agahato
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > DRC: Uwahoze ari minisitiri w’intebe yakatiwe imyaka 10 akora imirimo y’agahato
AMAKURU

DRC: Uwahoze ari minisitiri w’intebe yakatiwe imyaka 10 akora imirimo y’agahato

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 20, 2025 10:49 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye Augustin Matata Ponyo, wahoze ari Minisitiri w’Intebe, igihano cy’imyaka 10 y’imirimo y’agahato nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunyereza miliyoni 245 z’Amadolari yari agenewe umushinga w’icyanya cy’inganda z’ibikomoka ku buhinzi mu gace ka Bukanga-Lonzo

Uyu mushinga watangijwe mu 2014, wari waragenewe miliyoni 279 z’Amadolari, ariko raporo y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzuzi mu ikoreshwa ry’Imari (IGF) yo mu 2020 yagaragaje ko miliyoni 205 z’ayo mafaranga zanyerejwe. Ubushinjacyaha bwatangaje ko Matata, nk’uwakurikiranye ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, ari umwe mu babigizemo uruhare runini.

Ku wa 23 Mata 2025, ubushinjacyaha bwashinje Matata kunyereza miliyoni 115 z’Amadolari, busaba ko akatirwa imyaka 20 y’imirimo y’agahato, anabuzwa kujya mu myanya ya Leta mu gihe cy’imyaka 10.

Ku wa 20 Gicurasi 2025, Perezida w’Urukiko, Dieudonné Kamuleta, yatangaje ko mu mafaranga yose yari agenewe umushinga, miliyoni 34 gusa zakoreshejwe uko bikwiye. Yasobanuye ko Matata afatanyije n’umushoramari w’Umudage ukomoka muri Afurika y’Epfo, Christo Grobler, banyereje miliyoni 156, hanyuma Matata afatanyije na Déogratias Mutombo, wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru ya RDC, bakongera kunyereza miliyoni 89 z’Amadolari.

Urukiko rwamukatiye imyaka 5 y’imirimo y’agahato ku bw’inyereza yakoze afatanyije na Grobler, n’indi myaka 5 ku bw’inyereza yakoranye na Mutombo, yose hamwe akazamara mu mirimo y’agahato imyaka 10.

Nubwo Matata yari Senateri, hakunze kuvugwa impaka ku budahangarwa bwe bwashingirwaga ku mwanya wa politiki. Ariko Perezida w’Urukiko yavuze ko kuba yaratangiye gukurikiranwa mbere yo kuba Senateri byahaye urukiko uburenganzira bwo kumuburanisha.


Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nzabahayo uzwi nka ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ akurikiranweho icyaha gikomeye
Next Article Trump yatangaje ko hari Jenoside iri gukorerwa abahinzi b’abazungu muri Afurika Y’Epfo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ndi gupfa, ndumva uburibwe bukomeye – Eddie Mutwe
May 21, 2025
Ibihano bishya ku Burusiya
May 21, 2025
BAL: APR BBC yatsindiwe mu maso y’Umukuru w’Igihugu
May 21, 2025
Trump yatangaje ko hari Jenoside iri gukorerwa abahinzi b’abazungu muri Afurika Y’Epfo
May 21, 2025
DRC: Uwahoze ari minisitiri w’intebe yakatiwe imyaka 10 akora imirimo y’agahato
May 20, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ihuriro rya AFC/M23 ryasabye ingabo za SADC kuva mu mujyi wa Goma vuba na bwangu

Ihuriro rya AFC/M23 ryashinje ingabo za SADC kugira uruhare mu gitero giherutse kubagabwaho mu mujyi wa Goma, babasaba guhita basohoka…

1 Min Read
AMAKURU

Muhanga: Umusore wimyaka 19 birakekwa ko yiyahuye nyuma yo gusangwa mu kiziriko

Mu Mudugudu wa Nyamitanga, Akagari ka Kanyinya, Umurenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga, haravugwa urupfu rw’umusore w’imyaka 19 wasanzwe…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Rayon Sports yemeye gushyira agapira hasi igakina na Mukura Vs

Nyuma y’uko ubujurire bwa Rayon Sports buteshejwe agaciro iyi kipe yatangaje ko nubwo rwose itakiriye neza ndetse ngo yemere ibyemezo…

3 Min Read
AMAKURU

Urugendo rwa Turahirwa Moses: Uko yavuye i Nyamasheke akazavamo umudozi w’imideli wa mbere mu Rwanda, washinze inzu ya Moshions

Turahirwa Moses ni umwe mu rubyiruko rwaranzwe n’ishyaka n’indoto yo gutera imbere mu buhanga no guhanga udushya binyuze mu mideli.…

4 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?