igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Eddie Mutwe ukuriye abacungira umutekano Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda yarezwe ibyaha bitandatu bikomeye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Eddie Mutwe ukuriye abacungira umutekano Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda yarezwe ibyaha bitandatu bikomeye
AMAKURU

Eddie Mutwe ukuriye abacungira umutekano Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda yarezwe ibyaha bitandatu bikomeye

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 6, 2025 11:00 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Eddie Mutwe ukuriye abacungira umutekano umunyapolitiki Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yarezwe ibyaha bitandatu birimo ubujura bukomeye no gukubita.

Ni nyuma y’iminsi mike Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yigamba ko yamufunze.

Umwunganizi mu mategeko wa Mutwe, yavuze ko umukiliya we yakorewe iyicarubozo.

Magellan Kazibwe yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor ko yakubitishijwe “insinga z’amashanyarazi”.

Yunzemo ko Eddie Mutwe (ubusanzwe yitwa Edward Sebuufu) afite “ububabare bukomeye” ndetse ko yanakanzwe cyane “imyanya ye y’ibanga”.

Kazibwe yabwiye abanyamakuru ko Sebuufu yafatishijwe amashanyarazi ku mubiri (ibizwi nka ‘électrocution’) kandi ko itsinda ry’uyu munyamategeko riteganya kumujyana ku bitaro.

Ubwo Eddie Mutwe yajyanwaga mu rukiko rwo mu mujyi wa Masaka ku wa mbere, abashinzwe umutekano bagerageje kumukingiriza kugira ngo itangazamakuru ritamubona.

Icyakora amashusho yashyizwe hanze amwerekana yambaye ibirenge, ndetse atambuka bimugoye.

Mu cyumweru gishize, Gen Kainerugaba yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko yafunze Eddie Mutwe, ndetse anavuga ko yamwogoshe nyuma yo kumwigisha urunyankole.

Ifungwa rye ryabaye mu gihe Uganda yitegura amatora yo mu mwaka wa 2026. Museveni, umaze imyaka 39 ku butegetsi, yitezwe guhatana na Bobi Wine.

Impirimbanyi nyinshi z’uburenganzira bwa muntu zamaganye ifungwa rya Sebuufu, ndetse Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu muri Uganda yasabye ko arekurwa aka kanya.

Imiryango itegamiye kuri leta na yo yaburiye ko ifungwa rye riri mu gikorwa kiri kuri gahunda kigamije gucecekesha abafite ibitekerezo bitandukanye n’ibya leta, ndetse no gusyonyora abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mbere y’amatora rusange.

Leta ku ruhande rwayo igaragaza abatavuga rumwe n’ubutegetsi nka ba nyirabayazana y’ubushyamirane hagati y’abasivile na polisi, ndetse ibashinja gukora za mitingi nta ruhushya bafite.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ngoma: Umugabo ari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gufungira umuturage iwe
Next Article Imirwano yubuye hagati ya M23 na Wazalendo muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Intambara y’amagambo hagati ya Shaddy Boo na Mutesi Scovia

Mbabazi Shadia uzwi cyane nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yagaragaje ko amagambo yatangajwe n’umunyamakuru Mutesi Scovia amuvugaho mu…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Ubujurire bwa Rayon Sports ku cyemezo cyafashwe na FERWAFA bwanzwe

Ubujurire bw'ikipe ya Rayon Sports ku mwanzuro wafashwe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, wo gusubukura umukino ubanza wa 1/2…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

DRC: Abasaga 110 bishwe n’umwuzure muri Fizi

Ubuyobozi bwa teritwari ya Fizi, intara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwatangaje ko umwuzure…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Tanzania : Impunzi z’abarundi zitabwa muri yombi na polisi, ntihazwi aho ziri kujyanwa

Mu Burasirazuba bwa Tanzania aho Impunzi z’Abarundi zikambitse mu nkambi ya Nduta biraavugwa ko abapolisi basigaye baza mu nkambi bafite…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?