Myugariro wakiniye amakipe arimo APR FC ndetse n’Ikipe y’Igihugu Amavubi kuri ubu akaba ari umukinnyi wa Gasogi United, Bayisenge Emery, yasezeranye imbere y’amategeko na Gatare Aline mu muhango wabaye mbere y’icyumweru kimwe ngo aba bombi babane akaramata.
Aba bombi bamaze igihe kitari gito bakundana kuko bamenyanye kuva mu 2012. Muri Mata 2025 ni bwo uyu mukinnyi yamusabye kuzamubera umugore (Gutera ivi).
Amaze kumwemerera bagiye gusezerana imbere y’amategeko mbere y’uko indi mihango y’ubukwe iba iyo imihango yindi iteganyijwe tariki ya 24 Gicurasi 2025
Mu yandi makipe Bayisenge yakiniye amakipe yo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Ayo ni Amagaju FC, Isonga FC, A Gasogi United, Kénitra AC na JS El Massira zo muri Morocco, hamwe na USM Alger yo muri Algeria.
Uyu mukinnyi kandi yanakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu byiciro bitandukanye aho mu 2016 ubwo u Rwanda rwakiraga Shampiyona nyafurika ahuza amakipe y’ibihugu ariko agizwe n’abakinnyi bakina mu makipe y’imbere mu bihugu byabo Bayisenge Emery yatsinze igitego gifungura irushanwa ku mupira w’umuterekano ubwo u Rwanda rwakinaga na Ivory cost ndetse aba ari na cyo kirangiza umukino.
