Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo yataye muri yombi abantu bane bakurikiranyweho kwiba ingurube z’abaturage, bamwe bakazibaga bakajya kugurisha inyama mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rugembe, Akagari ka Taba, mu Murenge wa Muhura, aho kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Gicurasi 2025, aba bantu bafashwe nyuma yo kwiba ingurube enye. Polisi ivuga ko babafashe bamaze kubaga ebyiri muri zo, bagiye kugurisha inyama zazo.
Abafashwe barimo umugabo w’imyaka 45, umugore w’imyaka 46, umusore w’imyaka 19, n’undi musore w’imyaka 25 wari umumotari, akaba ari nawe watwaraga itwara aya matungo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Twizeyimana Hamduni, yavuze ko gufatwa kw’aba bantu kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, abasaba gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ubujura.
Yagize ati: “Abaturage bakwiriye kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ubujura bw’imitungo yabo birinda gutanga icyuho cyo kwibwa. Buri wese akwiye kumva ko afite inshingano zo kurinda ibye n’iby’abandi.”
SP Twizeyimana yibukije ko ubujura budashobora kwihanganirwa, kandi ko ababigira umwuga bazajya bafatwa bagakurikiranwa n’amategeko. Yanagarutse ku kibazo cy’abacuruza inyama zitazwi inkomoko, avuga ko ari icyaha, asaba abaturage gutanga amakuru ku bakora ibi bikorwa.
Ubu aba bafashwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhura hamwe na moto bifashishaga mu gukwirakwiza ayo matungo yibwe.