Mu karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rwimbogo, Umugabo w’imyaka 43 yasanzwe ku muhanda yapfuye, bikekwa ko yishwe n’abo yari yagiye kwiba.
Ni ibyabereye mu Kagari ka Kiburaravmu Murenge wa Rwimbogo ku wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2025.
Nyakwigendera, abaturage bamuzi bavuga ko yari umujura ruharwa, aho bamushyiraga mu majwi ko yiba inka no kubasanga mu nzu agamije kwiba.
Musonera Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, yatangaje ko uyu nyakwigendera yasize umugore we mu nzu ahagana Saa Sita z’ijoro bigakekwa ko yari yagiye kwiba ibya rubanda.
Yagize ati “Ejo yataye umugore mu nzu nka Saa Sita z’ijoro, birakekwa ko yari agiye kwiba. Yongeye kugaragara yapfuye ndetse n’umurambo we ufite ibikomere. Turakeka ko yishwe n’abantu yari yagiye kwiba kuko umurambo we twawusanganye ibikomere afite n’agafuka karimo inyundo, ipensi nini ndetse n’umugozi bivugwa ko yazirikishaga inka.’’
Musonera yatangaje kandi ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane abishe uwo muturage, asaba abaturage kwirinda kwihanira kuko byabagiraho ingaruka zirimo no gufungwa bitagakwiye kubaho.
Yagize ati “Dufite inzego z’umutekano, dufite inzego z’ibanze, abo bose wabegera bakagufasha mu kibazo ufite aho kwihanira ukaba wanakwica umuntu. Uwo iperereza rizafata azabihanirwa rwose turasaba buri muntu wese kwirinda kwihanira.’’
Kugeza ubu umurambo w’uyu mugabo wajyanywe ku bitaro bya Kiziguro gukorerwa isuzuma ry’imbitse mbere yo kumushyingura.