igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Gatsibo: Ushinjwa kuba umujura ruharwa yasanzwe mu muhanda yapfuye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Gatsibo: Ushinjwa kuba umujura ruharwa yasanzwe mu muhanda yapfuye
AMAKURU

Gatsibo: Ushinjwa kuba umujura ruharwa yasanzwe mu muhanda yapfuye

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 28, 2025 3:36 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Mu karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rwimbogo, Umugabo w’imyaka 43 yasanzwe ku muhanda yapfuye, bikekwa ko yishwe n’abo yari yagiye kwiba.

Ni ibyabereye mu Kagari ka Kiburaravmu Murenge wa Rwimbogo ku wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2025.

Nyakwigendera, abaturage bamuzi bavuga ko yari umujura ruharwa, aho bamushyiraga mu majwi ko yiba inka no kubasanga mu nzu agamije kwiba.

Musonera Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, yatangaje ko uyu nyakwigendera yasize umugore we mu nzu ahagana Saa Sita z’ijoro bigakekwa ko yari yagiye kwiba ibya rubanda.

Yagize ati “Ejo yataye umugore mu nzu nka Saa Sita z’ijoro, birakekwa ko yari agiye kwiba. Yongeye kugaragara yapfuye ndetse n’umurambo we ufite ibikomere. Turakeka ko yishwe n’abantu yari yagiye kwiba kuko umurambo we twawusanganye ibikomere afite n’agafuka karimo inyundo, ipensi nini ndetse n’umugozi bivugwa ko yazirikishaga inka.’’

Musonera yatangaje kandi ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane abishe uwo muturage, asaba abaturage kwirinda kwihanira kuko byabagiraho ingaruka zirimo no gufungwa bitagakwiye kubaho.

Yagize ati “Dufite inzego z’umutekano, dufite inzego z’ibanze, abo bose wabegera bakagufasha mu kibazo ufite aho kwihanira ukaba wanakwica umuntu. Uwo iperereza rizafata azabihanirwa rwose turasaba buri muntu wese kwirinda kwihanira.’’

Kugeza ubu umurambo w’uyu mugabo wajyanywe ku bitaro bya Kiziguro gukorerwa isuzuma ry’imbitse mbere yo kumushyingura.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kamonyi hari ingo zirimo umwiryane uterwa ahanini n’ubusinzi n’ubushoreke
Next Article Cholera iravuza ubuhuha muri Sudani nyuma y’ibitero bya Drone
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Abakoresha umuhanda nyabugogo-Kabuga bari kubyinira ku rukoma
May 31, 2025
CANALBOX-Rwanda yashyize igorora abakiriya bayo
May 31, 2025
Juliana Kanyomozi agiye kwibaruka
May 30, 2025
Niyo Bosco yashyize yashyize hanze indirimbo ya mbere ya Gospel
May 30, 2025
Ubushyuhe bw’isi buzagera ku kigero kidasanzwe mu myaka itanu iri imbere
May 30, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Urugendo rwa Turahirwa Moses: Uko yavuye i Nyamasheke akazavamo umudozi w’imideli wa mbere mu Rwanda, washinze inzu ya Moshions

Turahirwa Moses ni umwe mu rubyiruko rwaranzwe n’ishyaka n’indoto yo gutera imbere mu buhanga no guhanga udushya binyuze mu mideli.…

4 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Mu muhango wo gutora Papa ku munsi wa kabiri: Abakaridinari bananiwe kumvikana uba Papa

Uwo mwotsi wongeye kugaragara nyuma y’uko amatora y’Abakaridinali bose bari muri uwo muhango ibisubizo byabo bigaragaje ko Papa ataraboneka. Umwotsi…

1 Min Read
AMAKURU

Israel yashimye umubano wihariye ifitanye n’u Rwanda, ishimangira ubushake bwo gukomeza gufatanya mu nzego z’iterambere

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yagaragaje ko umubano hagati y’ibihugu byombi ugenda urushaho kwaguka, ashimangira ko ugendera ku…

3 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Impamvu ikomeye yatumye Dr. Murangira Thierry yihanangiriza Sam Karenzi na Muramira Régis

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rutazihanganira imyitwarire imaze iminsi iranga bamwe mu banyamakuru b’imikino, by’umwihariko Muramira Régis na Sam…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?