Minisiteri y’Ubuzima ya Palesitina kuri ubu irabarura abantu bagera ku ijana bapfa ku munsi, bitewe n’intambara kimwe n’abicwa n’inzara, kuko abaturage bo muri Gaza bashonje, bakaba bategereje imfashanyo.
Ni mu gihe Isiraheli idahwema gutera ibisasu ku baturage muri Gaza, bakaba bafite ikibazo cy’inzara, nyuma y’amezi agera kuri atatu bahagarikiwe kugezwaho imfashanyo burundu, n’ubwo Isiraheli yemeye kubera igitutu mpuzamahanga ko hinjira imfashanyo nke zidahagije zidashobora gukemura ibibazo abaturage bafite.
Umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa uri i Yeruzalemu, Sami Boukhelifa yatangarijwe n’umwe mu bari muri Gaza, Teïma ufite umwana w’umukobwa w’imyaa 4, yavuze ko atakirya.
Ati: “Nashoboye kubona ibigori, mfata ikiyiko cy’ifu yabyo nkavanga mu kirahure cy’amazi nkagiha umwana muto ngo anywe.”
Ku masoko ya Gaza, haboneka imboga nke nazo zihenze cyane. Umubyeyi avuga ko yasanze ifu y’ingano yuzuye udukoko igura hejuru y’ama Euro 40 ku kilo. Inzira ihenze cyane. Ntashobora kugera kuri we. Arategereza rero, yizera ko haza imfashanyo.
Yagize ati: “Kuva muri iki gitondo, twumvise ko bakiriye ifu mu majyepfo y’akarere ka Gaza, ariko hano mu majyaruguru, nta kintu na kimwe kirahagera”.
Nyuma y’amezi abiri n’igice hahagaritswe imfashanyo burundu, Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu yongeye kwemerera ibiryo bike kwinjira muri Gaza. Ntabwo ari ku bw’impamvu z’ubutabazi. Ariko kubera impamvu za “dipolomasi”.
Yongeraho ati: “Inshuti za Isiraheli zambwira ko batazongera gushyigikira intambara ikomeza niba amashusho y’inzara nini muri Gaza aramutse ashyizwe ahagaragara.”
Ni muri urwo rwego Benjamin Netanyahu yagejeje ijambo ku bayobozi b’u Bufaransa, u Bwongereza, na Canada mu buryo butaziguye kuri videwo, asebya icyifuzo baherutse gusaba cyo guhagarika ibitero bya Isiraheli muri Gaza no gushyiraho igihugu cya Palesitine.
Yongeyeho ati: “Palesitine yigenga” ni nka gahunda ya ‘Heil Hitler’. Ntibashaka igihugu cya Palesitine, bashaka gusa gusenya igihugu cy’Abayahudi. Bashaka gutsemba Abayahudi, bamaze imyaka irenga 3 500 mu Gihugu cya Isiraheli. Sinzigera numva uburyo uku kuri koroshye kwisoba Abafaransa, Abongereza, Abanyakanada n’abandi.”
Minisiteri y’Ubuzima ya Palesitina, itangaza ko abantu bagera ku 54.000 bishwe n’ingabo za Isiraheli kuva intambara yatangira muri Gaza, kandi imibare igenda yiyongera buri munsi.