Olivier Kabera, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), avuga ko nubwo hari umyvuduko muiterambere ry’ubwenge buhangano (AI)mu Rwanda, hakwiye ibi bikwiye kugira amategeko n’amabwiriza abigenga mu rwego rwo kuribyaza umusaruro.
Yabitangarije muu nama y’ikigo mpuzamahanga cyita ku Bidukikije, GGGI, yahurije hamwe zitandukanye harimo n’iz’abikorera taliki 4 Mata 2025, ni Imama yari igamije kwiga ku mahirwe n’inzitizi biri mu gukoresha AI hanarengerwa ibidukikije.
Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ikwiye gushyiraho amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze ya AI hagamijwe gukoreshwa mu bigirira igihugu akamaro.
Ati “Kugira ngo AI idufashe koko, Guverinoma ikeneye gushyiraho amategeko n’amabwiriza kugira ngo hizerwe ko ikoreshwa mu buryo bwiza, bwizewe, kandi burengera ibidukikije.”
Akomeza avuga ko AI iramutse ikoreshejwe neza, yatanga umusaruro mu bintu byinshi birimo gucunga ingufu, amazi, kugabanya imyuka ihumanya ikirere ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Kabera avuga ko kugira ngo ibyo bigerweho, inzego zose zikwiye gukorana kugira ngo harebwe ko uburyo ikoreshwamo buhura n’intego z’igihugu.
Yagize ati “Ibigo n’inzego zitandukanye bikeneye gukorera hamwe mu gushyiraho uburyo bukwiye bwo gukoresha AI, mu buryo buzagirira akamaro buri wese ndetse n’ibidukikije.”

Olivier Kabera, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA)
Mu nama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano muri Afurika yabereye i Kigali.
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko ubwenge buhangano bugira uruhare mu guhanga udushya, bukanihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga, kandi ko inyungu zabwo zigaragara mu nzego zose.