Komite Mpuzamahanga y’umuryango Croix Rouge (ICRC) yatangaje ku wa 15 Gicurasi 2025 ko yarangije ibikorwa byo gucyura abasirikare n’abapolisi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo 1359 bari barahungiye mu bigo by’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).
Aba basirikare, abapolisi ndetse n’abo mu miryango yabo bahunze muri Mutarama 2025, ubwo abarwanyi ba AFC/M23 bafataga umujyi wa Sake n’umujyi wa Goma ndetse no mu nkengero zaho, mu gihe bagenzi babo bahisemo guhungira i Bukavu no mu Rwanda.
Ibikorwa byo gucyura aba basirikare, abapolisi n’abo mu miryango yabo byatangiye muri Mata. ICRC yasobanuye ko yabikoze mu rwego rwo gukumira ibyago bashoboraga guteza. Icyo gihe, AFC/M23 yashinjaga MONUSCO kubarekura, bakajya guhungabanya umutekano w’ibice igenzura.
MONUSCO yasobanuye ko yatanze umusanzu w’ibikoresho byifashishijwe mu kugeza aba bantu mu murwa mukuru wa RDC, Kinshasa, birimo imodoka za bisi n’imbagukiragutabara, kajugujugu n’indege nini. Batwawe na kajugujugu inshuro 46 n’indege nini inshuro 23.
Ingabo ziri mu butumwa bwa Loni ni zimwe mu zafashije iza RDC mu kugerageza gukumira AFC/M23 kugira ngo idafata Goma na Sake. Zasobanuye ko gucumbikira aba basirikare n’abapolisi mu gihe cy’amezi atatu byari bigoye cyane, bitewe n’umwuka mubi wari hagati y’impande zombi.
Kugira ngo igikorwa cyo gucyura aba basirikare, abapolisi n’abo mu miryango yabo gitangire, ICRC yabanje kuganira na AFC/M23, MONUSCO ndetse na Leta ya RDC. Iyi Komite yashimangiye ko nta ruhande na rumwe yigeze ibogamiraho.