igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Gupfobya Jenoside byumvikanye mu ijambo rya Massad Boulos
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Gupfobya Jenoside byumvikanye mu ijambo rya Massad Boulos
AMAKURU

Gupfobya Jenoside byumvikanye mu ijambo rya Massad Boulos

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: April 9, 2025 4:10 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Umujyanama Mukuru kuri Afurika wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America Massad Boulos, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi yunamira inzirakarengane ziharuhukiye zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amakuru aturuka ku buyobozi bw’Urwibutso rwa Kigali, avuga ko Umujyanama Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za America kuri Afurika, Massad Boulos n’itsinda ayoboye, bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe nyuma yo gusobanurirwa no kwirebera ibimenyetso, barushijeho kumenya amateka, ukuri, ingaruka ndetse n’urugendo rutoroshye rw’u Rwanda mu kudaheranwa n’amateka no kwiyubaka.

Massad Boulos, yavuze ko mbere ya byose yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe barimo byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ati “Mfashe uyu mwanya kugira ngo nibuke ibihumbi by’inzirakarengane z’Abatutsi, abagabo n’abagore n’abana, bicanywe ubugome ndengakamere. Twifatanyije n’abarokotse.”

Amakuru dukesha Radio TV10 avuga ko mu mvugo y’uyu Mujyanama wa Perezida Donald Trump, yavuze ko ngo mu gihe nk’iki hanibukwa abandi batari abo mu bwoko bw’Abatutsi bishwe, mu gihe bizwi neza ko Jenoside yakorewe Abatutsi, nta bundi bwoko yari igambiriye uretse Abatutsi ibi bikaba bimwe mu bigize gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

Iyi ni imvugo yakoresheje mbere y’uko asura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Akabyiniro kishe abarenga 98 mu gihe 100 bakomeretse bikomeye
Next Article Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yagaye abagifite ingenga bitekerezo ya jenoside
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

PSG ikoze amateka kuri Allianz Arena itsinda Inter Milan ibitego 5-0, yegukana Champions League bwa mbere
May 31, 2025
Musanze: Inzoga y’inkorano yitwa Munanguzi ikomeje kubangamira abaturage
May 31, 2025
Joseph Kabila yahuye n’ubuyobozi bwa AFC/M23, bemeranya gukorera hamwe mu rugendo rwo kugarura amahoro muri DRC
May 31, 2025
Kate Bashabe yihanangirije abamushinja gushyingiranwa n’imbwa ye
May 31, 2025
Umubyeyi wa Rihanna yapfuye
May 31, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho ibihano kuri Sudan kubera ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi mu ntambara barwana na RSF

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Sudan birimo guhagarika kohereza ibicuruzwa, inkunga n’inguzanyo, nyuma y’uko icyo gihugu cyashinjwe kwica…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Kiliziya Gatolika ishyamiranye na Leta ya RDC kubera impamvu ikomeye

Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yagaragaje impungenge zikomeye ku cyemezo cya Leta y’iki gihugu cyo gufunga…

3 Min Read

MINUBUMWE yatangaje gahunda yo kwibuka jenoside mu 1994 ku nshuro ya 31

Minisiteri y'ubumwe bw'abanyarwanda n'uburere mboneragihugu yatangaje inyoborabikorwa mu cymweru cyo kwibuka jeonoside yakorewe abaturutsi mu mwaka wa 1994. Buri mwaka…

0 Min Read
AMAKURU

Impaka ni zose nyuma yuko impunzi y’umukongomani yishwe irashwe

Urukiko rwo muri leta ya Michigan rwaciye urubanza rwaranzwe n’impaka ku mupolisi ushinjwa kwica impunzi y’umukongomani, Patrick Lyoya amurasiye mu…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?