igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Guverinoma y’u Rwanda mu bufatanye bushya n’isosiyete E7 Group yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Guverinoma y’u Rwanda mu bufatanye bushya n’isosiyete E7 Group yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu
AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda mu bufatanye bushya n’isosiyete E7 Group yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 7, 2025 5:58 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

U Rwanda rwagiranye amasezerano mashya na sosiyete yo mu bihugu by’abarabu iyi sosiyete ikaba izwi cyane mu gutanga service y’icapiro

Ku wa Gatatu tariki ya 7 Gicurasi 2025, Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’isosiyete E7 Group, ikorera muri Abu Dhabi mu Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. E7 Group izobereye mu gutanga serivisi z’icapiro ritekanye no gukora ibikoresho bifunika ibicapiro, bishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho.

Nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ubu bufatanye buzageza ku kubakwa uruganda rw’icapiro rya kijyambere mu Rwanda. Uru ruganda ruzafasha kunoza uburyo serivisi za Leta zitangwa, ndetse runashyigikire intego yo guhindura u Rwanda icyicaro cy’iterambere ry’inganda mu karere.

Isosiyete ya E7 Group izajya itanga serivisi z’icapiro ku rwego rwo hejuru harimo gucapa ibinyamakuru, ibitabo, udutabo tw’inkuru (magazines) ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu burezi. Iyi sosiyete ifasha kandi abanditsi n’abacuruzi kubona serivisi z’icapiro ku giciro gito ariko zinoze.

Umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, ACP Lynder Nkuranga, n’abandi bayobozi bakomeye.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa Ababikira rikomeje kugirwa ibanga muri Kiliziya Gaturika
Next Article Uganda: Amatora ya NRM yinjiriwe n’Abanya-Kenya biba ngombwa ko asubikwa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Nyuma yo kwibaruka yabwiwe ko uwo abyaye ari uw’uwundi mugore

Mu Gihugu cya Australie hari umubyeyi w’ibarutse umwana, maze bamubwira ko mu isuzuma abaganga bakoze byagaragaye ko umwana atari uwe…

1 Min Read
AMAKURU

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yakiriwe muri Pakisitani

Minisitiri ushinzwe ububanyi n'amahanga w'u Rwanda yageze muri Pakisitani aho yagiye gutangiza ambassade y'u Rwanda muri icyo gihugu. Minisitiri w’Ububanyi…

2 Min Read
Umusirikare wishe bagenzi be batatu yakatiwe igihano cy’urupfu
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Kinshasa: Igihano cy’urupfu ku musirikare wishe bagenzi be batatu

Urukiko rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye igihano cy’urupfu umusirikare mu ngabo zirinda Umukuru w’Igihugu (GR), Caporal Isaac…

1 Min Read
AMAKURU

Imiryango irenga 1600 i Nyabisindu igiye kwimurirwa mu nzu zigezweho mu rwego rwo kunoza imiturire

Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gukomeza umushinga wo guteza imbere imiturire i Nyabisindu, aho imiryango isaga 1600 yari ituye…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?