U Burusiya na Ukraine byahererekanyije imfungwa z’intambara Zisaga 307 kuri ruhande rwa buri gihugu, uyu ukaba ari wo munsi wa mbere harekuwe ingabo nyinshi zatwawe bugwate ubwo zari ku rugamba rugamba
nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’igihugu cya Ukraine, abasirikare bayo 307 barekuwe harimo abarindaga ku mipaka n’abo mu duce u Burusiya bwigaruriye dutandukanye.
Ku wa 24 Gicurasi 2025 ,U Burusiya na bwo bwatangaje ko Ukraine yarekuye abasirikare babwo 307 nk’uko byemeranyijweho mu biganiro baheruka guhuriramo muri Istanbul- Turukia
Ni mu itangazo riti “Bijyanye n’amasezerano hagati y’u Burusiya na Ukraine yasinywe ku wa 16 Gicurasi muri Istanbul, izindi ngabo 307 zagarutse zivuye mu bice bigenzurwa n’ubutegetsi bwa Kyiv.”
Ukraine n’u Burusiya baherutse kwemeranya bazahererekanya imfungwa z’intambara 1000. Iki gikorwa kibayeho ku nshuro ya kabiri kuva amasezerano bayemeranya.