igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Hamenyekanye ibirindiro bikomeye ihuriro ry’ingabo za RDC rifite muri Uvira, ingabo z’Uburundi ziri kuhisuka ku bwinshi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Hamenyekanye ibirindiro bikomeye ihuriro ry’ingabo za RDC rifite muri Uvira, ingabo z’Uburundi ziri kuhisuka ku bwinshi
AMAKURUMU MAHANGA

Hamenyekanye ibirindiro bikomeye ihuriro ry’ingabo za RDC rifite muri Uvira, ingabo z’Uburundi ziri kuhisuka ku bwinshi

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 28, 2025 11:57 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu karere ka Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hamaze kumenyekana ibirindiro bine bikomeye birimo ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’iza Leta y’u Burundi, hamwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR. Ibi bigo by’ingabo byashinzwe nyuma y’uko umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo.

Nk’uko amakuru aturuka ahizewe abivuga, ibi birindiro bikomeye birimo:

  • Ikigo cya gisirikare cya Runingu,
  • Ikigo cya Sange,
  • Ikigo cya Luvungi,
  • Ikindi kigo giherereye rwagati mu mujyi wa Uvira.

Nyuma yo gutsindwa mu duce twinshi twa Kivu y’Amajyepfo harimo na Bukavu, ihuriro ry’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, na bamwe mu mitwe yitwaje intwaro ryahungiye muri Uvira, rigashinga ibi bigo bikomeye mu rwego rwo kurinda uyu mujyi kugira ngo utagwa mu maboko y’umutwe wa M23.

Amakuru yemeza ko ibi bigo bikomeje kwakira abasirikare bashya, baturutse mu bice bitandukanye birimo Bujumbura, Umurwa Mukuru w’u Burundi, ndetse n’abandi basirikare bavuye mu duce twafashwe na M23 muri Kivu y’Amajyepfo.

Umwe mu bakozi bakorana n’inzego zishinzwe umutekano yagize ati: “Ni benshi, n’ubu bakomeje kohereza abandi basirikare b’u Burundi n’aba FARDC mu birindiro byo muri Uvira.”

Nubwo umubare w’aba basirikare bari muri ibi bigo utaratangazwa ku mugaragaro, amakuru yizewe avuga ko bashobora kuba babarirwa mu bihumbi, ndetse ko umubare wabo ukomeje kwiyongera umunsi ku wundi, mu rwego rwo gukaza umutekano no kugerageza guhagarika igitutu cya M23.

Uretse ibyo bigo bine byavuzwe, hari n’ikindi kirindiro cy’ingabo giherereye mu misozi ya Uvira, mu gace kazwi nka Ndondo mu Bijombo, nacyo kirimo abasirikare b’u Burundi hamwe n’aba FARDC.

Kongera abasirikare muri ibi bigo byabaye ngombwa nyuma y’uko umutwe wa M23 wafashe Kaziba ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Kaziba yari isanzwe ifite ingabo nyinshi za FARDC n’iza Wazalendo, ariko zaje gutsindwa, bituma hafatwa icyemezo cyo kongera ingufu mu birindiro byo muri Uvira.

Kugeza ubu, ingabo ziri mu birindiro bya Uvira ziracyagerageza guhagarika umutwe wa M23, kugira ngo udakomeza kwigarurira ibice birimo ikibaya cya Rusizi. Amakuru aturuka mu mirwano agaragaza ko n’uyu munsi, ingabo zombi zakomeje gushyamirana mu misozi itandukanya Ikibaya cya Rusizi n’agace ka Kaziba.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida Donald Trump atangaje ko u Rwanda na RDC bigiye Kubona amahoro arambye
Next Article M23 yakoze amateka ifata uduce turindwi icyarimwe idahanganye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Icyiciro cya mbere cy’abazungu bivugwa ko bahohoterwa muri Afrika y’Epfo cyatwawe muri Amerika
May 12, 2025
Perezida Kagame Yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibigo muri Côte d’Ivoire
May 12, 2025
Hamas igiye kurekura imbohe y’Umunyamerika wa nyuma mu bafatiwe muri Israheli
May 12, 2025
Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo igiye gukora iperereza ku ngabo zayo zagiye kurwanya M23
May 12, 2025
DRC: Abasaga 110 bishwe n’umwuzure muri Fizi
May 12, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Bill Gates yashinje Elon Musk umugambi wo kwica abana b’abakene ku Isi

Bill Gates yashinje Elon Musk, umugambi wo kwica abana b’abakene binyuze mu gukuraho inkunga Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageneraga…

1 Min Read
AMAKURU

Yatoraguye Miliyoni 100 Frw mu Kimoteri, bamuhemba ubusa buri buri

Mu mujyi wa Bela Bela, uherereye mu Ntara ya Limpopo muri Afurika y’Epfo, haravugwa inkuru idasanzwe y’umugabo werekanye ubunyangamugayo bwo…

3 Min Read
AMAKURUUBUKUNGU

Miliyari zisaga 7000 ni zo ziteganyijwe mu mbanzirizamushinga y’itegeko rigena Ingengo y’Imari ya Leta ya 2025/2026

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa yatangarije Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi imbanzirizamushinga y’itegeko rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Igisirikare cy’Uburundi cyemeje ko cyishe inyeshyamba zisaga 100 zirwanya Leta y’u Rwanda

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), cyemeje ko giheruka kwica inyeshyamba zirenga 100 zo mu mutwe wa MRCD/FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?