Nyuma yo kumara amezi atanu adasohora igihangano na kimwe, umuhanzi Chriss Eazy yihuje na Kevin Kade ndetse na The Ben bakorana indirimbo bise FOLOMIANA, bamaze kwemeza ko izasohoka ku munsi w’ejo taliki 14 Gicurasi 2025 ku isaha ya Saa 12:30
Ni indirimbo yabanje gushyirwa hanze mu buryo bw’amajwi mu minsi itanu ishize bakaba bateguje ko izajya hanze mu buryo bw’amashusho, yakozwe n’umuhanga mu gufata amashusho no kuyatunganya Jean Chrétien Munezero/Uniquo.
Amajwi yakorewe kwa Element Eleeeh anonosorwa na Bob Pro, mu gihe abagize uruhare mu kuyandika, ari Chriss Eazy, Kevin Kade na The Ben bayiririmbyemo gusa nanone abarimo Element Eleéeh, DiezDolla, Junior Giti na Dylan Kabaka bagize uruhare mu kuyandika.
Si ubwa mbere Chriss Eazy na Kevin Kade bakoranye indirimbo kuko baherukaga gukorana iyo bise JUGUMIRA banakoranye na Dj Phil Peter, yakunzwe n’abatari bake dore ko kugeza ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 11 kuri You tube.
Gusa iyi ni yo ndirimbo ya mbere Chriss Eazy akoranye n’umuhanzi The Ben, Tiger.