U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bagiye guhuzwa na Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida wa Repubulika ya Togo, nk’umuhuza mushya hagati y’ibi bihugu.
Mu nama iherutse kuba y’ubumwe bw’Afurika UA hafatiwemo ibyemezo bitandukanye aho mubyafashwe harimo n’ikibazo cy’umutekano mucye ukomeje ukomeje kwigaragaza aha mu burasirazuba bwa Congo. Kimwe mu byemezo byafatiwe muri iyi nama hafatiwemo umwanzuro ko hashirwaho umuhuza mushya agasimbura uwari usanzweho. Faure Gnassingbé yasimbuye Perezida w’Angola João Lourenço, wemeje vuba ko yeguye ku mwanya w’umuhuza.
Mu by’ibanze bitegereje Gnassingbé harimo kumvisha ubutegetsi bwa Tshisekedi guhagarika imirwano bushoza ku ihuriro rya AFC/M23, no kubwumvisha ko bugomba kuva ku izima bakicara ku meza y’ibiganiro.
Perezida Gnassingbé ahanzwe amaso kandi mu gikorwa cy’akananirabagabo cyo guhuza Perezida wa RD Congo, Félix Tshisekedi, na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, igikorwa kitoroheye João Lourenço.
Ni mu gihe Leta ya Congo idahwem kwemeza ko ibibera aha muri Congo byagizwemo uruhare n’u Rwanda rwihishe inyuma ya M23, ibyo u Rwanda rwamaganira kure.
U Rwanda na rwo rushinja Congo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni mu gihe kandi Perezida Tshisekedi yatangaje ko yifuza gukura Perezida Kagame ku butegetsi no kurasa u Rwanda akoresheje intwaro ziremereye.
Perezida Gnassingbé kandi yitezweho guhuza imishinga y’amahoro ya Nairobi n’iya Luanda, itarabashije gushyirwa mu bikorwa kubera kwinangira kwa Guverinoma ya RD Congo.
Gnassingbé ategerejweho ku gutanga gahunda isobanutse yo kugarura umutekano binyuze mu biganiro aho gushyigikira imirwano ikomeje gutwara ubuzima bwa benshi.