Ishami mpuzamahanga riharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), ryasohoye raporo ikubiyemo ibirego bikomeye by’ihohoterwa ryakorewe abaturage b’abasivile muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), byakozwe n’abarwanyi bazwi ku izina rya Wazalendo bashyigikiwe n’ingabo za Leta
Nk’uko iyi raporo ibivuga, muri aya mezi ashize, aba Wazalendo bakoze ibikorwa bitandukanye by’ihohotera birimo gukubita, kwica abaturage, no kubambura ibyabo ku ngufu, cyane cyane mu turere twa Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Bamwe mu bahohotewe bagiye bagirirwa nabi hashingiwe ku bwoko bwabo.
Izina Wazalendo rikomoka mu giswahili, risobanura “abakunda igihugu.” Aba barwanyi ni abahoze bari mu mitwe yitwaje intwaro, ariko ubu bari hamwe bafatanya n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) mu kurwanya umutwe wa M23.
Nubwo aba Wazalendo bafatwa nk’abari ku ruhande rwa Leta, Human Rights Watch yagaragaje impungenge ku kuba bitazwi neza uburyo igisirikare cya Congo kibagenzura. Ibi bikaba byongera amakenga ku bijyanye n’uruhare rwa Leta mu bikorwa byabo, ndetse no mu guhana ababa bakoze ibyaha byibasira abasivile.
human right watch yasabye Leta ya Congo kugira uruhare rufatika mu kugenzura no gukumira ibikorwa nk’ibi, by’umwihariko no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kabone n’iyo ibikorwa byaba bikozwe n’abafatanyabikorwa bayo mu by’umutekano.