igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Huye: Umugore akurikiranyweho kwica umugabo we amuziza kumena ifu
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Huye: Umugore akurikiranyweho kwica umugabo we amuziza kumena ifu
AMAKURU

Huye: Umugore akurikiranyweho kwica umugabo we amuziza kumena ifu

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 9, 2025 10:30 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwasuzumye dosiye rwagejejweho n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, iregwamo umugore w’imyaka 58 ushinjwa icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umugabo we w’imyaka 80 amukubise umuhini mu mutwe. Iri sanganya ryabereye mu Mudugudu wa Giturwa, Akagari ka Gasoro, Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, ku itariki ya 15 Mata 2025, ahagana saa moya z’ijoro, bikaba byabereye mu rugo rwabo.

Nk’uko bisobanurwa mu ibazwa ryakorewe uregwa, uyu mugore yemera ko yagiranye amakimbirane n’umugabo we nyuma y’uko amumeneye ifu. Aho kugira ngo bashake umuti w’ikibazo bagiranye, umugore yafashe umuhini yasekuzaga imyumbati maze amwirukaho, awumukubita inshuro ebyiri: imwe mu mutwe n’indi ku kuboko. Uwo mugabo yahise agwa hasi, ndetse nubwo yajyanywe kwa muganga byihuse, yahise apfa.

Ubushinjacyaha Bukuru butangaza ko mbere y’icyo gikorwa cy’ubugome, abashakanye bari basanganywe amakimbirane akomeye. Bivugwa ko buri wese yabaga mu cyumba cye kandi yitekera, ibintu bigaragaza ko urugo rwabo rwari rwaramaze gusenyuka mu buryo bugaragara. Mu bisobanuro yatangiye mu bugenzacyaha, umugore ntiyigeze agaragaza ikimenyetso na kimwe cy’uko yicuza icyaha aregwa, ahubwo yemeje ko ibyo yakoze yabikoze abizi kandi nta kwicuza afite.

Uregwa akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi, gihanwa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyo icyaha kimuhamye, ahanishwa igifungo cya burundu.

Urubanza rwe rurakurikiranwa n’inzego z’ubutabera, rukaba ruri mu rwego rwo gushaka ukuri ku byabaye no gukurikirana neza ngo hatangwe ubutabera bwuzuye ku muntu wahitanywe n’ayo makimbirane.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Dore ba Papa 5 bayoboye igihe kinini mu mateka ya Kiliziya Gaturika
Next Article Amasasu yavuzaga ubuhuha mu basirikare ba FARDC bari bagiye kwiba
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Perezida w’u Rwanda n’uwa Misiri bagiranye ikiganiro ku bufatanye

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro n'uwa Misiri hifashishijwe terefone, ibiganiro byagarutse ku gukomeza kugira ubufatanye hagati y'u Rwanda…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

M23 yatanze umuburo kubasirikare ba FRDC bari kwifotoreza muri Walikale

Ihuriro AFC/M23 batanze umuburo kubasirikare ba leta ya Congo bakomeje kugaragaza amafoto bari mu mujyi wa Walikale, babibutsa ko igihe…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yitabiriye inama yabereye mu Bubiligi

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Jean-Patrick Nduhungirehe, yageze…

2 Min Read
AMAKURU

Ingabo z’u Bwongereza zishe urwagashinyaguro abana bambaye amapingu muri Afghanistan

Abahoze mu mutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Bwongereza zirwanira mu kirere barwanye mu ntambara muri Iraq na Afghanistan bahishuye ibikorwa bya…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?