igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ibiganiro birarimbanyije hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’igihugu cya Iran nyuma y’imyaka 45 badacana uwaka
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Ibiganiro birarimbanyije hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’igihugu cya Iran nyuma y’imyaka 45 badacana uwaka
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Ibiganiro birarimbanyije hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’igihugu cya Iran nyuma y’imyaka 45 badacana uwaka

Faxxy Editor ✨
Last updated: April 12, 2025 6:05 pm
Faxxy Editor ✨
Share
America na Iran mubiganiro bya dipolomasi
SHARE

Nyuma y’imaka isaga 45 Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran baracanye umubano ushingiye kuri dipolomasi, hongeye kuba ibiganiro biziguye.

Ni ibiganiro kuri uyu wa Gatandatu byatangiriye mu bwami bwa Oman, nk’uko umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yabitangaje. Ibi biganiro byatangiye nyuma y’igihe Amerika na Iran bari mu ntambara y’amagambo.

Ku ikubiro Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yifuje ko biriya biganiro biba mu buryo butaziguye, gusa Iran ishimangira ko bigomba kuba mu buziguye.

Iran muri ibi biganiro yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Abbas Araghchi; mu gihe Amerika yari ihagarariwe n’intumwa yayo mu burasirazuba bwo hagati, Steve Witkoff.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo bwa mbere Amerika na Iran bari bahuriye ku meza y’ibiganiro, kuva muri 2018 ubwo Washington yikuraga mu biganiro barimo bagirana. Ni ibiganiro byari byaratangiye nyuma gato y’uko Perezida Donald Trump yageraga ku butegetsi muri 2015.

Icyo gihe Trump n’ibihugu byinshi bya Amerika basabaga Iran guhagarika umushinga wayo wo gukora intwaro kirimbuzi; na bo bakayitura kuyikuriraho ibihano yafatiwe.

Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza bivuga ko mu biganiro biri kuba Tehran iri kwigengesera cyane, ndetse ikaba inashidikanya ku kuba hari amahirwe yo kuba izumvikana na Amerika binajyanye no kuba Perezida Donald Trump yarakunze gukangisha Iran ko azayirasa, mu gihe yaba idahagaritse umushinga wo gucura ibitwaro kirimbuzi.

Icyakora mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ubwo Minisitiri Araghchi yageraga muri Oman, yavuze ko bo na Amerika bateganya “kugera ku bwumvikane buciye mu mucyo kandi bushingiye ku bwuzuzanye.”

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
ByFaxxy Editor ✨
Follow:
 
Previous Article Minisitiri Utumatwishima yakebuye urubyiruko ruri kurangazwa n’imbuga nkoranyambaga mu bihe by’icyumweru cy’Icyunamo
Next Article Umugaba Mukuru w’Ingabo za KDF Intandaro y’impanuka ikomeye y’indege yo mubwoko bwa kajugujugu yahitanye Umugaba Mukuru w’Ingabo za KDF
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira muri Algeria
June 1, 2025
Buri mwaka ku isi hajugunywa Toni miliyoni 400 za pulasitiki
June 1, 2025
Umujyi wa Kigali hari igihe wasenye inzu zisaga 123 mu cyumweru kimwe
June 1, 2025
U Rwanda na Misiri byiyemeje imikoranire mu kwagura ubutwererane mu bya gisirikare 
June 1, 2025
Vanessa Mdee yahagaritse umuziki agaragaza ko wamwangije mu mutwe bikomeye
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Nyanza: Umugabo yishe umugore we amutemaguye, nawe yikubita ku kintu kiramukomeretsa ahita apfa

Mu Murenge wa Ntyazo, Akarere ka Nyanza, haravugwa inkuru y’akababaro aho umugabo witwa Savakure Adenien w’imyaka 31, akekwaho kwica umugore…

3 Min Read
AMAKURU

Massad Boulos yavuze ko Amerika yarangije gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda

Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, yatangaje ko yavuganye na Perezida Kagame na Tshisekedi…

3 Min Read
AMAKURU

Impanuka ikomeye y’imodoka eshatu ibereye i Kanyinya ihitana babiri, abandi barakomereka bikabije

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Mata 2025, habaye impanuka ikomeye y’imodoka eshatu mu Murenge wa…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Pakistan yahaye gasopo Ubuhinde yemeza ko igiye gusenya imijyi yabwo ikomeye

Ingabo za Pakistan zavuze ko zashyize imijyi myinshi yo mu Buhindi mu gipimo. Bivuze ko niba u Buhindi butekereje kugaba…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?