Umugabo w’imyaka 53 yarokwe n’abakora ibikorwa by’ubutabazi bagize itsinda ry’abazimya umuriro bari kumwe n’ikipe y’abashinwa. Nyuma y’amasaha 125 yari amaze munsi munsi y’inzu ya hotel yari yamugwiriye.
Abandi bantu 2 na bo bakuwe munsi y’inyubako zabagwiriye nyuma y’iminsi 5 Myanmar yibasiwe n’umutingito ukomeye wari ku gipimo cya 7. 7 mu bipimo by’abahanga bizwi nka Magnitude.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje uyu mugabo w’imyaka 53 atwawe ku ngobyi n’aba batabazi ubona bagenda bishimye.
Undi mugabo w’imyaka 40 yaje gukurwa muri aya mazu yatengutse yajyanywe mu bitaro biri hafi y’umugi wa Sagaing amakuru dukesha CNN avuga ko amerewe neza kugeza ubu.
Kugeza ubu amakuru atangwa n’ubutegetsi bwa Myanmar buyobowe n’igisirikare avuga ko umutingito umaze guhitana abasaga 3000 ndetse abandi bihumbi byinshi barakomereka hakiri impungenge ko uyu mubare wakomeza kwiyongera.