Habiyaremye Zacharie uzwi ka Bishop Gafaranga uri kuburanishwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkenke uwo bashakanye yahakanye ibyaha akurikiranyweho asaba imbabazi ku makosa yaba yarabayeho.
Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2025, Urubanza rwa Bishop Gafaranga rwabereye, ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rukomereza mu muhezo.
Urubanza rwabereye mu muhezo rwatangiye Saa 9:53 rupfundikirwa Saa Tanu n’iminota 10’.
IGIHE dukesha aya makuru kivuga ko bitewe n’ibyaha Gafaranaga ari kuregwa n’impamvu zikomeye Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa by’agateganyo mu misi 30 mu gihe ipererezaryaba rikomeje.
Nk’impamvu y’ubu busabe, ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko ari bwo buryo bwonyine bwo gutuma ibyaha akekwaho biboneka ndetse ko hari n’impungenge ku mutekano w’uwahohotewe mu gihe Gafaranga yarekurwa, maze bugaragaza ibimenyetso birimo raporo y’inzego z’ibanze igaragaza ko abo bombi bari basanzwe bagirana amakimbirane ndetse no kuba Murava afite ibibazo by’agahinda gakabije gaturuka ku byo akorerwa, nk’uko raporo ya Muganga ibigaragaza.
Bishop Gafaranga yaburanye ahakana ibyaha byose akurikiranyweho, gusa asaba imbabazi ku makosa yaba yarabayeho mu rugo rwe, ashimira umugore we Annet Murava yasanganye indangagaciro nziza kandi n’ubu akizimubonamo.
Gafaranga Yasabye ko yarekurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze kuko adashobora gutoroka ubutabera bw’u Rwanda ndetse ko impungenge Ubushinjacyaha bufite ku mutekano w’uwahohotewe zidakwiye kuko adashobora kubagirira nabi.
Umunyamategeko we yasabye ko raporo zose zatanzwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’ubuhamya bwatanzwe budakwiye gushingirwaho mu gufata imyanzuro, agaragaza kandi ko Murava yanditse ibaruwa asabira umugabo we imbabazi, yemeza ko gufungwa atari byo byakemura ikibazo.
Gusa Umushinjacyaha we avuga ko gusaba imbabazi kwa Murava bidakwiye gushingirwaho kuko nyuma yo kuzitanga Bishop Gafaranga ngo yakoresheje amagambo atari meza ndetse ubu bahakana ibyaha akurikiranyweho izo mbabazi zitakabaye zishingirwaho kuko atigeze yemera ibyo byaha
Ababuranira Bishop Gafaranga kandi bemeye gutanga ingwate y’umutungo ndetse agaragaza ko afite umwishingizi wemeye kumwishingira, hanashyirwamo umwirondoro we.
Mu rukiko Bishop Gafaranga yagaragaje ko hari ibibazo byabayeho bishingiye ku madeni we n’umuryango bari bafite gusa bari bamaze kubiha umurongo n’ukuntu bishobora gukemuka.
Hamaze kumva impande zombi, Urukiko rwapfundikiye iburanisha, rukaba rugiye kwiherera no gusesengura imyiregurire yabo hakazatangazwa imyanzuro.