Telefone za Iphone zishobora kurushaho guhenda zikava ku 1000$ zikagera ku 3500$ nihakurikizwa imisoro Amerika ya shiriyeho ibihugu.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko iyi gahunda izongera akazi ku baturage ba Amerika ndetse ikarushaho gukomeza inganda z’Abanyamerika. Gusa, si bose babyemera. Dan Ives, inzobere mu by’ikoranabuhanga ikorera muri sosiyete ya Wedbush Securities, yabwiye CNN ko atemeranya n’iyi politiki ya Trump.
Ives yavuze ko kwimurira uruganda rukora telefone za iPhone muri Amerika bishobora gutuma igiciro cyazo cyikuba gatatu, kuko bizasaba gutangira bundi bushya uburyo bwari busanzwe bukorerwa muri Aziya, kandi ibyo bikaba bihenda cyane.
Yakomeje avuga ko kugira ngo Apple yimure byibura 10% by’ibikorwa byayo bijyanye n’icyo ruganda muri Amerika, byasaba nibura miliyari 30$ ndetse bikamara imyaka itatu. Kugeza ubu, iPhone zose zikorera kandi zigateranirizwa muri Aziya, mu gihe ibigo byo muri Amerika byo byibanda kuri software gusa. Ibi ni byo byatumye Apple ibasha kunguka cyane no kuba umwe mu bayoboye isoko rya telefone zigezweho ku Isi.
Kuva Trump yajyaho mu mpera za Mutarama, imigabane ya Apple yagabanutseho 25% by’agaciro kayo bitewe n’ingaruka z’imisoro yashyizwe ku bicuruzwa biva mu Bushinwa na Taiwan. Hafi 90% y’ibikoresho bya iPhone bikorerwa mu Bushinwa.
Mu kwezi kwa Gashyantare, Apple yatangaje ko izashora miliyari 500$ mu myaka ine iri imbere, hagamijwe kongera ibikorwa byo hanze y’u Bushinwa no kwirinda ingaruka ziterwa n’imisoro mishya ya Trump.
Ubu intambara y’ubucuruzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa igeze ahakomeye, aho impande zombi zikomeje kuzamurana imisoro uko bwije n’uko bucyeye. Trump amaze gushyiraho umusoro wa 125% ku bicuruzwa biva mu Bushinwa, mu gihe na Beijing yazamuye uwo ishyira ku byaturuka muri Amerika kugeza kuri 84%.