Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kigiye kongera ingano ya ’drones’ gikoresha ku buryo buri diviziyo yacyo, izajya iba ifite drones zirenga 1000 zigezweho, zishobora gukora ibirimo ubutasi, kugaba ibitero no gutwara intwaro.
Ibi ni bimwe mu byo igisirikare cya Amerika kigiye mu ntambara ikomeje guhuza u Burusiya na Ukraine, aho mu igenzurwa ryakozwe, byagaragaye ko ’drones’ zishobora kugira uruhare mu ntambara kurusha ibikoresho byari bisanzwe bimenyerewe nka misile n’ibifaru.
Ibi byatumye igisirikare cya Amerika gishyiraho gahunda y’imyaka itanu izwi nka ’Army Transformation Initiative’ izasiga ’drones’ ari kimwe mu bikoresho by’ibanze bikoreshwa mu gisirikare cya Amerika.
Nibura ubu ’brigade’ eshatu zamaze gushyirwa ku rwego rwo gukoresha ’drones’ mu kazi kazo, aho zishyira mu bikorwa hafi ya buri nshingano. Mu myaka ibiri iri imbere, izindi brigade nazo zizaba zamaze guhabwa ubu bushobozi.
Iyi gahunda yagenewe miliyari 36$, byitezwe ko izashyirwa mu bikorwa binyuze mu kongera ’drones’ zikorerwa muri Amerika, kandi zifite ikoranabuhanga rigezweho, kuruta izikorerwa mu bihugu nk’u Bushinwa n’u Burusiya.
Ibi kandi bizanajyana no kugabanya ibindi bikoresho byari bisanzwe bikoreshwa n’ingabo za Amerika, aho bivugwa ko hari kajugujugu za Apache zizakurwa mu zikoreshwa, kugira ngo igiciro cyo kuzitaho gikoreshwe mu guteza imbere ibijyanye na ’drones’.
Amakuru kandi avuga ko igisirikare cya Amerika kigiye kugabanya ibifaru cyakoreshaga, mu rwego rwo kuzigama amafaranga azashorwa mu iterambere rya ’drones.’
Amerika imaze iminsi mu biganiro n’ibigo byafashije Ukraine guteza imbere ikoreshwa rya ’drones’ kugira ngo harebwe uburyo Amerika yateza imbere iryo koranabuhanga rikomeje gukwirakwira hirya no hino ku Isi.
Hazakoreshwa arenga miliyari 3$ mu bijyanye no gukora ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu guhanura ’drones’ z’ibindi bihugu, mu gihe ikoranabuhanga rituma abasirikare ba Amerika bari ku rugamba babasha kumvikana neza, naryo rizatezwa imbere.