Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri gushakisha ofisiye mukuru, Lieutenant Colonel Nkulu Kilenge Delphin, kimushinja kunyereza amafaranga yagenewe Brigade ya 11 ikorera muri teritwari ya Uvira, intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Umuyobozi wa Brigade ya 11, Colonel Mahamba Bams Joseph, yasobanuye ko aya mafaranga yari yaragenewe ibikorwa by’abasirikare bakorera muri Uvira mu Ukuboza 2024, Lt Col Nkulu arayatorokana amaze kuyakira gusa ntiyasobanuye uko angana.
Yasabye urwego rw’igisirikare cya RDC rushinzwe iperereza gushyira imbaraga mu gushakisha Lt Col Nkulu, yaboneka agashyikirizwa ibiro bishinzwe kugenza ibyaha byegereye aho yafatirwa.
Yagize ati “Mukoresheje iperereza ryanyu mu gushakisha Lt Col Nkulu Kilenge Delphin, wanyereje amafaranga y’ibikorwa byihariye. Naboneke, azafatwe, yoherezwe ku biro bishinzwe ubugenzacyaha biri hafi.”
Kimwe mu byugarije igisirikare cya RDC ni imyitwarire mibi y’abasirikare bacyo kuva ku bato kugeza ku bakuru. Ibi bisanishwa no gutsindwa umusubizo n’ihuriro AFC/M23 mu bice bitandukanye bigize intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.