igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Igisirikare cy’Ubuhinde cyirinda imipaka cyarashe Umunya-Pakistan yarenze umupaka
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Igisirikare cy’Ubuhinde cyirinda imipaka cyarashe Umunya-Pakistan yarenze umupaka
AMAKURU

Igisirikare cy’Ubuhinde cyirinda imipaka cyarashe Umunya-Pakistan yarenze umupaka

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 24, 2025 2:08 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Igisirikare cy’Ubuhinde cyirinda imipaka cyatangaje ko cyarashe cyigahitana umugabo ukomoka muri Pakistan nyuma yo kumusanga yarenze umupaka uhuza Ubuhinde na pakistan adafite uburenganzira kandi akanga guhagarara ubwo yahagarikwaga.

Iri raswa ryabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu mu gace ka Banaskantha muri Leta ya Gujarat hafi y’umupaka uhuza ibihugu byombi. Ni mu gihe gishize ibyumweru bibiri gusa Ubuhinde na Pakistan bumvikanye ku masezerano yo guhagarika imirwano yari imaze iminsi ine yaguyemo abantu barenga 70 bazize ibisasu byarashwe n’indege zitagira abapilote, misile ndetse n’imbunda ziremereye.

Mu itangazo ryasohowe n’urwego rwa Border Security Force (BSF) rivuga ko bamuhaye amabwiriza yo guhagarara akayarengaho.

Ati “Twamuhaye amabwiriza yo guhagarara ariko akomeza gutera intambwe ajya imbere. Ibyo byatumye abarinzi bafata icyemezo cyo kurasa.”

Iri sanganya ribaye nyuma y’uko intambara iheruka hagati y’ibihugu byombi, yatangiye mu kwezi kwa Mata ubwo habaga igitero cyagabwe n’inyeshyamba mu gace ka Kashmir gashyizwe ku ruhande rw’Ubuhinde cyahitanye abantu 26.

Guverinoma y’Ubuhinde yahise ishinja inyeshyamba zishyigikiwe na Pakistan kuba inyuma y’icyo gitero maze itangira kugaba ibitero bya misile byihariye ku nyubako n’ibirindiro by’iyo mitwe hakurya y’umupaka.

Pakistan nayo ntiyatinze gusubiza kuko yahise igaba ibitero bya misile ku birindiro by’ingabo za India, nyuma y’amasezerano yo guhagarika imirwano guverinoma y’Ubuhinde yatangaje ko igitero cyose cya kinyamanswa kizakorerwa ku butaka bwayo kizafatwa nk’intambara ishyizwe ku mugaragaro.

Pakistan yo yakomeje guhakana uruhare urwo ari rwo rwose mu gitero cyabaye muri Kashmir, ariko ivuga ko ibitero by’iterabwoba bikomeje kwibasira igihugu cyayo cyane cyane mu bice bya Balochistan na Khyber Pakhtunkhwa bifitanye isano n’amatsinda y’inyeshyamba.

Ku rundi ruhande Pakistan ishinja India gukoresha amatsinda y’inyeshyamba nk’intwaro y’icyihebe mu rwego rwo guhungabanya umutekano wayo ibyo India ihakana bivuye inyuma.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Weasel yahishuye ko Teta Sandra agiye kumwerekana iwabo
Next Article Umuhanzi The Ben na Diamond Platinumz berekeje I Ntungamo mu gitaramo karabutaka
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Minisiteri y’Uburezi na Siporo muri Uganda yakuyeho ibirori bihanitse mu mashuri
May 24, 2025
Mukandutiye Angeline yakatiwe igifungo cya burundu kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
May 24, 2025
Ingabo za Ukraine zirwanira mu Kirere zatangaje ko u Burusiya bwagabye ibitero bya drones 250 n’ibisasu bya misile karabutaka birenga 14 
May 24, 2025
Umutoza wa Kiyovu Sports Malick Wade yahagaritswe nyuma yo kumushinja imyitwarire mibi irimo no guta akazi
May 24, 2025
Amerika yashimye intambwe u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byateye
May 24, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Ukraine : Abantu 35 bishwe n’igisasu cyatewe n’ Uburusiya mu mugi wa Sumy

Ni igisasu cyatewe aho abagenzi bategera imodoka rusange mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Ukraine rwagati mu mugi wa Sumy nk'uko…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Tanzania: Abayobozi b’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi barisezeye

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, Chadema, ryahuye n’ihungabana rikomeye nyuma y’uko abantu 13 bo mu bayobozi bakuru baryo beguye…

3 Min Read
AMAKURU

Aba cardinals 133 bose bari kwitegura gutora Papa mushya usimbura uherutse kwitaba Imana

Aba cardinals 133 bose bamaze kugera muri Chapelle Sistine iri i Roma ngo batore Papa usimbura Francis uherutse gupfa. Abatora…

4 Min Read
AMAKURU

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yakiriwe muri Pakisitani

Minisitiri ushinzwe ububanyi n'amahanga w'u Rwanda yageze muri Pakisitani aho yagiye gutangiza ambassade y'u Rwanda muri icyo gihugu. Minisitiri w’Ububanyi…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?