igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Igisirikare cy’Uburundi cyemeje ko cyishe inyeshyamba zisaga 100 zirwanya Leta y’u Rwanda
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Igisirikare cy’Uburundi cyemeje ko cyishe inyeshyamba zisaga 100 zirwanya Leta y’u Rwanda
AMAKURUMU MAHANGA

Igisirikare cy’Uburundi cyemeje ko cyishe inyeshyamba zisaga 100 zirwanya Leta y’u Rwanda

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 10, 2025 10:45 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), cyemeje ko giheruka kwica inyeshyamba zirenga 100 zo mu mutwe wa MRCD/FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

FDNB iravuga ko yiciye ziriya nyeshyamba mu mirwano yasakiranyirije impande zombi mu ishyamba rya Kibira riherereye mu ntara ya Cibitoke.

Ingabo z’u Burundi amakuru avuga ko zafashe icyemezo cyo kugaba ibitero kuri uriya mutwe, ziwuhora kuba waranze kwifatanya na zo mu ntambara zirimo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zirwana n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa M23.

Ku bw’igisirikare cy’u Burundi, ngo kuba FLN yaranze kwifatanya na cyo cyabifashe nk’akagambane.

Amakuru avuga ko inyeshyamba zirenga 100 Ingabo z’u Burundi zishe, zaguye mu bitero bibiri byagabwe mu Kibira hagati ya Werurwe na Gicurasi uyu mwaka.

SOS Médias Burundi ivuga kandi ko imirwano yabaye yaguyemo abasirikare b’u Burundi babarirwa mu icumi.

Umusirikare wo mu ngabo z’u Burundi ufite ipeti rya Captain asobanura uko bateye FLN, yagize ati: “Twagose ibirindiro byabo mu ijoro.

Bari bafite intwaro zihagije ariko bajagaraye. Twakoresheje uburyo bwo kubatungura kugira ngo tubice.”

Amakuru avuga ko imirwano ikomeye hagati ya FDNB na FLN yabaye hagati y’itariki ya 8 n’iya 9 Werurwe, ndetse n’iyabaye hagati y’itariki ya 3 n’iya 4 Gicurasi 2025.

Usibye inyeshyamba zishwe, amakuru anavuga ko hari izibarirwa muri 30 zafashwe mpiri mbere yo kujyanwa i Bujumbura guhatwa ibibazo.

Ngo hari n’izindi nyinshi zasanzwe mu Kibira zakomeretse.

Amakuru kandi atangwa n’Igisirikare cy’u Burundi avuga ko iyo mirwano yasize hafashwe imbunda icyenda zo mu bwoko bwa Kalashnikov, Pistolet ebyiri ndetse n’amasasu menshi.

Inyeshyamba za FLN zafashwe mpiri zemeza ko zari zaravuye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kwanga kubahiriza itegeko zari zahawe ryo gufasha ku rugamba ihuriro ry’Ingabo za Leta ya kiriya gihugu ririmo FARDC, FDLR ndetse n’Abarundi.

Umwe mu basirikare bakomeye mu Burundi utifujwe ko amazina ye atangazwa, yavuze ko “kubyanga byafashwe nk’ubugambanyi. Twari twabahaye nyirantarengwa, bahitamo guhungira mu Kibira.”

Amakuru y’imirwano y’Ingabo z’u Burundi na FLN yanemejwe n’umuyobozi wa Komine Mabayi,  Jeanne Izomporera, wavuze ko imirambo y’inyeshyamba zishwe yashyinguwe byihuse, ku mpamvu z’ubuzima.

Igisirikare cy’u Burundi kuri ubu kiravuga ko kigomba gukomeza kurasa FLN kugeza kiyiranduye burundu.

Umutwe wa FLN w’impuzamashyaka MRCD ya Paul Rusesabagina usanzwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse hagati ya 2018 na 2019 uyu mutwe wagiye ugaba ibitero mu bice bitandukanye by’intara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba, wica abaturage batari bake.

Ingabo z’u Burundi biravugwa ko zawihindutse mu gihe mu mwaka ushize amakuru yavugaga ko impande zombi zagiye zikorana inama mu rwego rwo kunoza umugambi w’uko zafatanya kugaba ibitero ku Rwanda.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Sudan y’Epfo: Manda y’ubutumwa bw’amahoro ‘UNMISS’ yongerewe
Next Article Umukobwa w’imyaka 20 akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana we amujugunye mu musarane
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Burusiya bukomeje kugaba ibitero muri Ukraine mu gihe bari bumvikanye agahenge
May 12, 2025
Icyiciro cya mbere cy’abazungu bivugwa ko bahohoterwa muri Afrika y’Epfo cyatwawe muri Amerika
May 12, 2025
Perezida Kagame Yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibigo muri Côte d’Ivoire
May 12, 2025
Hamas igiye kurekura imbohe y’Umunyamerika wa nyuma mu bafatiwe muri Israheli
May 12, 2025
Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo igiye gukora iperereza ku ngabo zayo zagiye kurwanya M23
May 12, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

#UCL: Nta kipe yakwizera ko yasoje akazi kare

Mu cyumweru gishize ni bwo habaye imikino ibanza muri kimwe cya kane k'irangiza aho amakipe ya PSG na Aston Villa…

2 Min Read
MU MAHANGA

CIA yahishuye byinshi ku rupfu rwa Hitler Adolf rwari rwarabaye amayobera

Adolf Hitler benshi bamwize mu ishuri abandi babyumva ahantu hatandukanye ko uwari umuyobozi w’Ishyaka ry’aba-Nazi yapfuye yiyahuye aho bivugwa ko…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Putin yahaye Pasika Ukraine, avuga ko ashyizeho agahenge kugeza Saa 22:00

Mu kwizihiza urupfu n'izuka bya Yezu Kristu, abo muri ukraine babwiwe ko uburusiya bubaye buhagaritse imirwano kuri iki cy'umweru cya…

1 Min Read
AMAKURU

Umugore wa Kabila Olive Lembe Kabila yashinje abasirikare ba RDC kurya inka ze

Abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo boherejwe mu rwuri rw’inka za Joseph Kabila mu gitondo cyo kuri uyu wa…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?