Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, mu mujyi wa Bilopillia mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ukraine, hagabwe igitero cya drone y’igisirikare cy’u Burusiya, cyahitanye abasivile icyenda bari mu modoka, abandi barindwi barakomereka.
BBC yatangaje ko iyo modoka yari itwaye abagenzi yerekezaga i Sumy, hafi y’umupaka w’u Burusiya. Ubuyobozi bw’Akarere ka Sumy bwatangaje ko drone yitwa ‘Lancet’ ariyo yakoreshejwe muri icyo gitero.
Polisi ya Ukraine yamaganye icyo gitero, ivuga ko igifata nk’icyaha cy’intambara cyibasira abasivile. Gusa u Burusiya bwo buvuga ko bwari bukigabye ku kigo cya gisirikare.
Iki gitero kibaye nyuma y’uko Ukraine n’u Burusiya bigiranye ibiganiro by’amahoro Istanbul, ariko ntibigire icyo bigeraho ku bijyanye n’amasezerano y’agahenge. Gusa impande zombi zumvikanye guhanahana imfungwa z’intambara 1000.