Ihuriro rya AFC/M23 ryashinje ingabo za SADC kugira uruhare mu gitero giherutse kubagabwaho mu mujyi wa Goma, babasaba guhita basohoka mu mujyi byihuse.
Mu itangazo ryasohowe n’ihuriro AFC/M23 nyuma y’uko bagabweho ibitero n’abasirikare ba Wazalendo bafatanyije na FARDC hamwe na FDRL, M23 bashinje ingabo za SADC cyiri mu birindiro byabo aho Goma kugira uruhare muri iki gitero cyakozwe mu ijoro ryo kuwa gatanu n’aba basiriakre kikaba cyarakozwe hagamijwe kwigarurira uyu mujyi wa Goma M23 igenzura kugeza magingo aya.
Mu itangazo basohoye bagize bati ” Dusabye ingabo ziri mu butamwa bwa SAMDRC ko bakura ingabo zabo muri Goma bitewe n’ibitero twagabweho n’ingabo zifatanyije na FRDC ibyo bikaba binyuranye n’amasezerano twagiranye arimo kubanza gusanura ikibuga cy’indege cya Goma, dusabye kandi ingabo za FARDC zihishe mu birindiro bya MONUSCO ko zitwishikiriza mu mahoro”

Mu ijoro ryo kuwa gatanu nibwo humvikanye urusaku rwinshi hamwe n’amabombe mu mujyi wa Goma muri Kivu y’amajyaruguru. Ibi bitero bikomeje kwiyongera ndetse no muri Kivu y’amagepfo naho FARDC ikaba yaragerageje kwigarurira ikibuga cya Kavumu ni nyuma y’uko hari ibiganiro byagombaga kuba hagati ya leta ya Congo n’ihuriro AFC/M23 ndetse bimwe bikaba byaratangiye kuba mu ibanga.