Madamu Vjosa Osmani-Sadriu, Perezida wa Kosovo, avuga ko ijambo ‘Ntibizongere Ukundi’ (Never again) rikwiye kuba intero ndetse n’ihame ryubahirizwa na buri wese.
Ni ibikubiye mu butumwa yageneye mugenzi we w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame hamwe n’abanyarwanda muri rusange, ku munsi isi yose yitananya n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Prezida Vjosa yatangaje ko igihugu cye cya Kosovo cyifatanyije mu kababaro n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bunamiye ababo bambuwe kubaho bazira uko bavutse.
Madam Vjosa yagize ati: “Amateka yabo aratwibutsa inshingano dusangiye zo gukomeza kuba maso, guhangana n’urwango no kubaka Isi ishinze imizi ku butabera n’icyubahiro kuri buri wese.”
Kosovo ni igihugu giherereye ku mugabane w’i Burayi mu majyepfo yawo kikaba ari igihugu gituwe na million 1.5 yabaturage.