Ni ikamyo ya rukururana yahiriye mu Karere ka Nyamasheke ifite purake RAD 923/RL 2071 yavaga mu karere ka Bugesera yerekeza i Rusizi ihetse amabido 2100 y’amavuta y’ubuto yo guteka, yari itwawe na Ndahimana Elam w’imyaka 59.
Umwe mu babibone waganiriye n’umunyamakuru yavuze ko wari umuriro ukaze ku buryo kuwuzimya byananiranye bakayihorera igakongoka.
Yagize ati: “Yageze mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Muhororo, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke umuriro uturuka mu mapine inyuma kuri kontineri yayo irashya irakongoka, tugerageza kuzimya biranga, bazana na twakizimyamoto duto biranga, na polisi izana ya modoka yayo izimya biranga, tubuze uko tugira turayireka irashya irakongoka.”
Undi na we wafatanyaga nabo kuzimya yagize ati: “Amahirwe umushoferi yagize ni uko yabonye icy’inyuma gihiye acomora icy’imbere aragitwara,nticyagira icyo kiba na we arokoka atyo.”
Habimana Innocent, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, yatangaje ko kugeza ubu icyateye iyi nkongi bataracyimenya.
Yagize ati:” Nta wamenye icyateye iyo nkongi. Ubutabazi bwa Polisi n’ubw’abaturage bwose bwakozwe biranga birananirana barayireka irashya irinda ikongoka. Yari yikoreye amajerikani 2100 y’amavuta y’ubuto yo guteka.
Byuma polici ni yo yaje kuzana ibkoresho bizimya, gusa nab wo umuriro urushaho kwiyongera bahitamo kuyireka irakongoka.