Minisitiri Nelly Mukazayire yatangaje ko Minisiteri ya Siporo igiye gukurikirana imvururu zavutse ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports umukono wa wasubitswe biturutse ku mvururu zavutse
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko Minisiteri ayoboye igiye gukurikirana byimbitse imvururu zavutse ku mukino wahuje Bugesera FC na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, imvururu zatumye umukino usubikwa utarangiye.
Ni imvururu zatangijwe n’abafana ba Rayon Sports batishimiye icyemezo cy’umusifuzi cyo guha Penaliti Bugesera FC, bavuga ko itari ikwiye. Umukino wari ugeze ku munota wa 52, Bugesera FC ifite ibitego 2-0, ubwo wasubikwaga.
Mu butumwa Minisitiri Mukazayire yanyujije ku rubuga rwa X, yagaragaje ko Minisiteri ya Siporo yakiriye aya makuru kandi yatangiye gukorana n’inzego bireba kugira ngo hamenyekane impamvu yabiteye.

Ibi byabaye bikomeje gutera impungenge ku bijyanye n’imyitwarire y’abafana ndetse n’imicungire y’umutekano mu mikino ikomeye, bikaba byatumye inzego zitandukanye zitangira kugaragaza impungenge no gushaka ibisubizo birambye.