Ikipe ikina umukino w’amaboko (volleyball) ya APR WVC, abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Nigeria bifatanyije mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Byakozwe kuri uyu wa 7 Mata 2025, by’itabirwa n’abayobozi mu ngeri zitandukanye haba abahagarariye ibihugu byabo muri Nigeria, inshuti z’u Rwanda, abahagarariye amadini, n’intumwa y’Umuryango w’Abibumbye.
Amakipe abiri ahagarariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore ni APR WVC na Police WVC kuri ubu izi kipe ziri muri Nigeria.
Aya makipe yombi, aratangira imikino ya 1/8 cy’irangiza Kuri uyu wa Kabiri, mbere y’umukino amakipe akina azajya afata umunota wo kwibuka mbere yo gukina imikino yose basigaje nkuko byemejwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB).

Ikipe ya APR WVC yifatanyije n’umuryango nyarwanda muri Nigeria #kwibuka31