Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gukomeza umushinga wo guteza imbere imiturire i Nyabisindu, aho imiryango isaga 1600 yari ituye mu buryo bw’akajagari izimurirwa mu nzu nshya zijyanye n’igihe. Uyu mushinga ni imwe muri gaghunda za goverinoma y’u Rwanda yo kunoza imiturire
Uyu mushinga uzakorerwa mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Remera, ahazavugururwa imidugudu ine aho hazubakwa inzu zigezweho zigenewe gutuzwamo imiryango yari isanzwe ituye muri ako gace mu buryo bw’akajagari.
Ni igikorwa kije gukurikira undi mushinga wateje imbere imiturire mu gace ka Mpazi mu Karere ka Nyarugenge, aho hatujwe imiryango 688 mu nzu nshya zigezweho. Ibi bikorwa byose bigamije kurandura burundu imiturire y’akajagari no kongera ibikorwa remezo mu mijyi.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Jimmy Gasore, yagaragaje ko uyu mushinga ari ikimenyetso cy’intego Guverinoma yihaye yo guteza imbere imijyi mu buryo burambye. Yagize ati:
“Ibi ntibigarukira gusa ku kubaka inzu, ahubwo ni uguha abaturage agaciro, kubegereza ibikorwa remezo no gutuma buri Munyarwanda atura ahantu heza kandi hamuhesha ishema.”
Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kunoza imiturire y’abatuye Kigali, yagize ati
“Tugendeye ku bwiza bw’uko Mpazi yubatswe, turimo kubaka ahantu hashobora guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kandi dukorana n’abaturage nta n’umwe usigaye inyuma,”
Abaturage batuye muri ibyo bice na bo bashimira iki gikorwa. Kanzayire Josiane, umwe mu batuye mu Mudugudu wa Amarembo II, yavuze ko uyu mushinga ubahaye icyizere cy’ejo hazaza.
“Twari tumaze igihe dutuye mu nzu zishaje kandi zidasukuye. Uyu mushinga ni igisubizo. Turawishimira cyane kuko ugiye guhindura ubuzima bwacu n’ubw’abana bacu,”
Biteganyijwe ko ibikorwa by’uyu mushinga bizasozwa mu gihe cy’umwaka umwe, bikaba bizaba ari intambwe ikomeye mu rugamba rwo kuvugurura imiturire mu Mujyi wa Kigali no kurandura burundu imiturire y’akajagari.