Urukiko rwo muri Amerika rwitambitse Trump kuri gahunda ye yo gushyiraho imisoro iremereye ku bicuruzwa bituruka mu bihugu bimwe na bimwe byo ku Isi.
Urukiko rw’i Manhattan rwafashe umwanzuro ko Perezida Trump yarenze ku bubasha bwe ubwo yashyiragaho imisoro ku bicuruzwa byinjira mu gihugu biturutse mu bihugu bigurisha byinshi muri Amerika kurusha ibyo bihagura.
Inteko igizwe n’abacamanza batatu yavuze ko Itegeko Nshinga rya Amerika riha ubushobozi bwihariye Inteko Ishinga Amategeko yo kugenzura imikoranire mu by’ubucuruzi n’ibindi bihugu, ubushobozi budashobora kurengwaho n’ububasha bwa Perezida bwo kurengera ubukungu.
Trump yari yavuze ko afite ububasha bwo gushyiraho iyo misoro kubera ko ikinyuranyo mu byo Amerika itumiza hanze n’ibyo ihohereza gikomeje kuba kinini cyane bikagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.
Yashyizeho imisoro ku bihugu byinshi ku Isi, bwa mbere ku bicuruzwa byinjira bivuye muri Canada, u Bushinwa na Mexique mu rwego rwo kurwanya abimukira binjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Uyu mwanzuro w’urukiko wishimiwe bidasanzwe n’ibigo by’imari byinshi ndetse ifaranga rya Amerika ryahise ritangira kuzamura agaciro ku isoko ry’imari n’imigabane ugereranyije n’amafaranga y’ibindi bihugu nk’iri-euro rikoreshwa mu Burayi, Yen ryo mu Buyapani n’amafaranga akoreshwa mu Busuwisi.
Ubutegetsi bwa Trump bwahise butangaza ko butanyuzwe n’uyu mwanzuro, buvuga ko bugiye kujurira.