igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Imisoro Trump aherutse gushyiraho yitambitswe n’urukiko
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Imisoro Trump aherutse gushyiraho yitambitswe n’urukiko
AMAKURU

Imisoro Trump aherutse gushyiraho yitambitswe n’urukiko

Faxxy Editor ✨
Last updated: May 29, 2025 5:01 pm
Faxxy Editor ✨
Share
SHARE

Urukiko rwo muri Amerika rwitambitse Trump kuri gahunda ye yo gushyiraho imisoro iremereye ku bicuruzwa bituruka mu bihugu bimwe na bimwe byo ku Isi.

Urukiko rw’i Manhattan rwafashe umwanzuro ko Perezida Trump yarenze ku bubasha bwe ubwo yashyiragaho imisoro ku bicuruzwa byinjira mu gihugu biturutse mu bihugu bigurisha byinshi muri Amerika kurusha ibyo bihagura.

Inteko igizwe n’abacamanza batatu yavuze ko Itegeko Nshinga rya Amerika riha ubushobozi bwihariye Inteko Ishinga Amategeko yo kugenzura imikoranire mu by’ubucuruzi n’ibindi bihugu, ubushobozi budashobora kurengwaho n’ububasha bwa Perezida bwo kurengera ubukungu.

Trump yari yavuze ko afite ububasha bwo gushyiraho iyo misoro kubera ko ikinyuranyo mu byo Amerika itumiza hanze n’ibyo ihohereza gikomeje kuba kinini cyane bikagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Yashyizeho imisoro ku bihugu byinshi ku Isi, bwa mbere ku bicuruzwa byinjira bivuye muri Canada, u Bushinwa na Mexique mu rwego rwo kurwanya abimukira binjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Uyu mwanzuro w’urukiko wishimiwe bidasanzwe n’ibigo by’imari byinshi ndetse ifaranga rya Amerika ryahise ritangira kuzamura agaciro ku isoko ry’imari n’imigabane ugereranyije n’amafaranga y’ibindi bihugu nk’iri-euro rikoreshwa mu Burayi, Yen ryo mu Buyapani n’amafaranga akoreshwa mu Busuwisi.

Ubutegetsi bwa Trump bwahise butangaza ko butanyuzwe n’uyu mwanzuro, buvuga ko bugiye kujurira.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
ByFaxxy Editor ✨
Follow:
 
Previous Article Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaganiriye n’abahagarariye amadini n’amatorero
Next Article Elon Musk wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugabanya amafaranga Leta yasezeye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Bashunga Abouba wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports aravugwaho kwiyitirira impunzi kugira ngo abone ubwenegihugu mu Budage
June 1, 2025
Palestina: Abantu 21 bapfiriye mu muvundo w’abashakaga inkunga muri Gaza, abandi 175 barakomereka bikabije
June 1, 2025
Gicumbi: “Ntituzongera kwitiranya abanyerondo n’abajura” Abaturage bashimira gahunda nshya y’umutekano
June 1, 2025
BNR yashyizeho amabwiriza mashya akumira ikoreshwa ry’amadevize imbere mu gihugu
June 1, 2025
Ikipe ya Pyramids FC yegukanye igikombe cya mbere cya CAF Champions League mu mateka
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Agakiriro ko ku Gisozi kafashwe n’inkongi y’umuriro

Agakiriro gakorerwamo imirimo y’ububaji mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, kafashwe n’inkongi y’umuriro, ibintu byinshi byari birimo birakongoka.…

2 Min Read
AMAKURU

Pop Francis yamaze kuva mu buzima nk’uko bitangajwe na Vatican

Umushumba wa Catholic Pop Francis wari umaze igihe arwaye yamaze gushiramo umwuka azize indwara y'umusonga wo mu bihaha Umushumba wa…

3 Min Read
AMAKURU

DRC :Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahakanye ibyaha ashinjwa, avuga ko biramutse ari ukuri ko adatinya gufungwa

Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yahakanye ibyaha ashinjwa n’Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Rusesa Imanza, anenga bikomeye…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Umwanditsi w’ibitabo Ngũgĩ wa Thiong’o yapfuye

Umwanditsi w’Umunya-Kenya wubatse izina ku ruhando mpuzamahanga, Ngũgĩ wa Thiong’o, yapfuye kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Gicurasi 2025, afite…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?