igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Imisozi ihanamiye Kaziba yigaruriwe n’umutwe wa M23
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Imisozi ihanamiye Kaziba yigaruriwe n’umutwe wa M23
AMAKURUMU MAHANGA

Imisozi ihanamiye Kaziba yigaruriwe n’umutwe wa M23

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 26, 2025 7:18 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo aravuga ko imisozi ihanamiye i santire ya Kaziba yafashwe n’umutwe wa M23, nyuma y’imirwano ikomeye yahuje uyu mutwe n’ihuriro ry’ingabo zirwanira ku ruhande rwa Leta ya Congo.

Nk’uko byatangajwe n’abaturage b’ako gace babarizwa muri Walungu, ihuriro ry’ingabo za Congo, rizwi nka Wazalendo, rinashamikiyeho ingabo z’igihugu FARDC, ingabo z’u Burundi ndetse n’inyeshyamba za FDLR, ryahungiye muri santire ya Kaziba nyuma yo gutsindwa bikomeye n’abarwanyi ba M23.

Abaturage bahamya ko iyi mirwano yatumye ihuriro ry’izo ngabo risiga imisozi ya Mulambi, Mushyenyi n’indi yose ihanamiye Kaziba, yose ijya mu maboko ya M23.

Imirwano ikaze yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2025, ahagana ku gicamunsi, aho hagiye humvikana amasasu menshi, harimo imbunda ziremereye n’izoroheje. Abaturage bavuga ko imirwano yabaye myinshi kandi ikaze cyane, bikaba byaratumye benshi bahungira mu bice byegereye Kaziba cyangwa se bajya ahitaruye kugira ngo barokoke ingaruka z’iyo ntambara.

Umwe mu batangabuhamya yagize ati: “Turi kubona ihuriro ry’ingabo za Congo riri guhunga risubira muri centre ya Kaziba. N’ubwo ntacyo batubwira, uko tubabona biragaragara ko bahuye n’akaga gakomeye.”

Yakomeje agira ati: “Intambara yatangiye ku wa Gatatu, kugeza n’ubu ntirarangira. Umutwe wa M23 ukomeje gusunika ihuriro ry’ingabo za Leta, ubu bari kwegereza santire ya Kaziba. Imisozi yose ihanamiye Kaziba yarafashwe.”

Abaturage banagaragaje ko muri santire ya Kaziba hagiye huzura ingabo zavuye ku misozi, ari abahungaga ndetse n’abandi boherejwe baturutse mu bice bikigenzurwa n’igisirikare cya Congo, cyane cyane bavuye mu duce twa Uvira n’ahandi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ifatwa ry’iyi misozi ihanamiye Kaziba rije ryiyongera ku bice bivugwa ko biherutse kwigarurirwa na M23 muri teritwari ya Walungu, birimo agace ka Luciga, Katope, ndetse n’imisozi ya Nangando na Ngali.

Kugeza ubu imirwano iracyakomeje hagati y’uruhande rwa M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwanira ku ruhande rwa Leta ya Congo, cyane cyane mu bice bitandukanye bya teritware ya Walungu, aho amakuru avuga ko hashobora gukomeza kumvwa urusaku rw’amasasu ndetse n’izamuka ry’ingaruka ku baturage bahatuye.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article RIB yatangaje ko yafunze abakozi batatu bakora muri RMB bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa
Next Article Perezida wa Amerika Donald Trump na Volodymyr Zelensky wa Ukraine bagiranye ibiganiro bise iby’amateka
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Nyarugenge: Umugore yakubiswe bikomeye cyane na mugenzi we bapfa ko yasanze ari kuvugana n’umugabo we

Umugore wo mu Kagari ka Munanira ya I mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, yakubiswe bikomeye cyane na mugenzi…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Ubwongereza bugiye gufasha Ukraine mu kubaka igisirikare cyahangana n’Uburusiya mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje

John Healey, Umunyamabanga wa Minisiteri y’ingabo mu Bwongereza, yatangaje ko Ubwongereza bugiye kohereza abasirikare gufasha iki gihugu kongera kubaka igisirikare…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Umukinnyi wa filime mu Rwanda Natacha Ndahiro yahamije ko yakina filime akora imibonano mpuzabitsina

Natacha Ndahiro umaze kubaka izina muri sinema y’u Rwanda, yemeje ko nta kintu byamutwara gukina filime akora imibonano mpuzabitsina, mu…

3 Min Read
AMAKURU

Mu karere ka Kirehe hatangijwe inkoni y’Irondo

Kuri uyu wambere tariki ya 5 Gicurasi 2025 Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, yitabiriye inama y’umutekano y’Umurenge wa Kirehe…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?