Hari ibimenyetso ko igitero cya ‟Nigerian Air Force” cyagabwe ku barwanyi ba ISWAP i Damboa, muri Leta ya Borno, cyateje ibihombo bikomeye kurusha uko byari byatangajwe mbere.
byatangajwe ku wa Gatandatu mu butumwa bwashyizwe kuri X na Zagazola Makama, inzobere mu kurwanya inyeshyamba zikorera mu karere ka Cadi.
Amakuru yabanje gutangwazwa yavugaga ko Ingabo za Nigeria, binyuze muri Operation Hadin Kai n’ishami ry’indege ryazo, zahagaritse igitero giteguye neza cya ISWAP ku mujyi wa Damboa, zica abarwanyi 16 mu mirwano ikaze yo mu ijoro.
Ariko Makama yatangaje ko abo barwanyi bakoresheje amagare asunikwa ’ibinyabiziga bakihutira gukura imirambo aho habereye imirwano, yemeza ko afite amakuru yizewe ku byabaye.
Iyo nzobere mu by’umutekano ivuga ko ahabwa amakuru yizewe yaturutse ku baturage no ku nzego z’igisirikare ko nibura imirambo 20 yakuwe aho habereye iyo mirwano.
Nk’uko Makama abivuga, ibi byongera umubare w’abarwanyi bishwe wemejwe ukagera nibura kuri 41.
Amakuru y’igisirikare avuga ko raporo z’ubutasi zerekana ko ubuyobozi bwa ISWAP mu gace ka Cadi bwategetse igikorwa cyo kugarura imirambo ku mugoroba wo ku wa Gatandatu kugira ngo basubirane imirambo y’abarwanyi bapfuye, mu rwego rwo gukomeza morali no guhisha uburemere bw’ibihombo byabo imbere y’abasirikare bato.
ISWAP Ni umutwe w’iterabwoba waturutse kuri Boko Haram, ariko nyuma utandukana nawo mu 2016, ugahita wemerwa n’umutwe mugari wa Leta ya Kisilamu (ISIS) nk’ishami ryawo mu karere k’Afurika y’Iburengerazuba, cyane cyane mu bihugu nka Nigeria, Niger, Cameroun, na Tchad.
ISWAP ikora ibikorwa by’iterabwoba, ibitero ku basivili no ku nzego z’umutekano, ndetse igafata uturere kugira ngo iyobore abaturage ku ngufu hakoreshejwe imyemerere y’abahezanguni.