Indirimbo ya Khalfan Govinda, Marina na Jay C We made it, yari yasibwe kuri You Tube yagaruwe nyuma y’uko Khalifan agaragaje ko ababajwe bikomeye n’imikorere y’uru rubuga.
Umuhanzi Khalfan Govinda yahurije hamwe abarimo Marina Deborah na Jay C Ambassador bakora indirimbo bise ‘we made it,’ nyuma y’igihe kitari gito n’ubundi Khalfan na marina bakoze indirimbo bise ‘Love‘.
Nyuma ni bwo umuhanzi Khalifan yameneyheje abakunzi be ku rubuga rwa Instagram ko ababajwe no kuba uru rubuga ruhita rusiba igihangano igihe cyose hagize ukirega kutubahiriza amabwiriza runaka.
Mu butumwa bwe Khalfan yagize ati ” Ibi bintu turabirambiwe bya YouTube byo kuregwa YouTube igahitan isiba song pe. We Made It yasibwe kuri YouTube n’umuntu tutamenye gusa Team iri kubikurikirana ngo igarukeho mutwihanganire”
Ni indirimbo yakozwe na IYZO Pro inonosorwa na Bob Pro. Mu gihe amashusho yakozwe n’umusore ukomeje gutungura benshi mu gutunganya amashusho Director SIXTE.